Bushali yahuye n’abakunzi be mu birori byabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2024, ahura n’abanyamuziki batandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, abashoramari n’abandi yatumiye gusa.

Muri ibi birori (Listening Party) Bushali yaboneyeho kugurisha imwe mu mipira yo kwambara yanditseho “Full Moon”. Ku ikubitiro yaguzwe na Anita Pendo, umunyamakuru wa Kiss FM na Babu Rugemana, umunyamakuru wa IsiboTV.

Ibi Birori byitabiriwe n’abarimo Ish Kevin, Davis D, Bulldog Dogg, Anita Pendo, Rocky Kimomo, Logan Joe, Kivumbi King, Juno Kizigenza, B Threy, Kenny k shot, Slum Drip, Bruce the first, Angel Mutoni, Patty cope, n’abandi

Iyi album igizwe n’indirimbo 17, iriho izo yakoranye n’abahanzi barimo Slum Drip na B Threy bakoranye iyitwa ‘Iraguha’, Kivumbi bakoranye iyitwa ‘Unkundira iki’, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, na ‘Kuki unteza i niqquh’ yakoranye na Nilan.

Iyi ni album ye ya kane izaba ikurikira iya mbere yise ‘Nyiramubande’, iya kabiri yise ‘Ku gasima’ n’iya gatatu yise ‘!B!HE B!7’.

Bushali ni uku yaserutse yambaye
Slum Drip (ubanza ibumoso) na Ice Nova  bafata ifoto y'urwibutso
Imyambarire ya Bushali ni kimwe mu bintu byatunguye abantu benshi
Iyi album nshya ya Bushali igizwe n'indirimbo 17
Umuraperi Kivumbi King aganira na Marc Uwizeye (Rocky Kimomo)
Umunyamakuru wa Kiss FM, Anita Pendo ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Ni ibirori byitabiriwe n'abakunzi b'umuziki batandukanye
Juno Kizigenza na Shemi bari baje gushyigikira Bushali
Davis D uri myiteguro y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki nawe yitabiriye ubutumire bwa Bushali
Bushali yashimiye Davis D waje kumushyigikira
Bushali yashimiye buri wese witabye ubutumire bwe
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ubutumire bwa Bushali
Bruce The 1st na Kenny K Shot bari mu baje gushyigikira Bushali
Abakunzi ba Bushali bishimiye iyi album ye ya kane
B-Threy aganira na Slum Drip
Anita Pendo yaguze umupira witiriwe iyi album ya Bushali
Bushali ashimira umugore we wamubaye hafi mu gihe cyo gutunganya iyi album