Aganira na Davrel mu kiganiro baherutse kugirana ku rubuga rwa Twitch, Davido yavuze ko amaze kubona ko bagenzi be bagerageje guhindura bakajya muri politike bitigeze bibahira.
Muri iki kiganiro, Davido yanasobanuye ko yigeze gushishikarira kuba mu ishyaka kugira ngo yige uko politike ikorwa. Icyakora ibigwi bye mu muziki n’uko ikibuga cya politike kimeze byatumye abigirira amakenga.
Ati “Mbere, nashakaga kujya muri politike ariko mu by’ukuri ubu mbibona mu buryo bubiri […] Abantu b'ibyamamare bagiye muri politike, urwo rugendo ntirwabahiriye."
Davido aherutse no gutangaza ko ashingiye ku bunararibonye amaze kugira mu gihe amaze mu muziki, yamaze gufata umwanzuro wo gukora umuziki ushinze imizi muri Afurika, akareka kwiruka inyuma y’ibihembo bya Grammy Awards bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki w’Isi.






Loading comments...
Leave a comment