MC Kats avuga ko uwo mwanzuro wagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’uyu mugore n’umwuga we kandi yarahoze asenga ndetse atananywa inzoga.
MC Kats yavuze ko Fille Mutoni yigeze kuba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Uganda, ahabwa amafaranga menshi mu bitaramo, indirimbo ze zigahora ku mwanya wa mbere ku ntonde z’umuziki.
Yongeyeho ko yaharaniye cyane ko arusha abandi, cyane cyane Irene Ntale wari uhanzwe amaso muri icyo gihe.
Ati“Nararwanye cyane kugira ngo Fille arushe Irene Ntale.”
Gusa, MC Kats avuga ko ageze ku gasongero mu mwuga we, Fille Mutoni yaje kunanirwa kwihanganira igitutu cy’ubwamamare bituma yishora mu biyobyabwenge.
Yasobanuye ko mu muziki harimo igitutu gikabije, kandi ko Fille Mutoni atari yiteguye guhangana na cyo, bityo akishakira inzira yo kukinyuramo akoresheje ibiyobyabwenge.
Ati “Ese wigeze wicara ukicuza ikintu wakoze? Hari igihe uba wakoze ikintu cyiza, ariko ukicuza. Ndabyicuza muri iki gihe kuko twebwe nk’Abagande ntitwitegura bihagije uru ruganda rw’umuziki. Hari n’ababa badafite imbaraga zihagije mu mutwe no mu marangamutima zo kwihanganira uru rwego. Mu kugerageza kubinyuramo, barananirwa. Inshuti mbi zibagiraho ingaruka, ibiyobyabwenge, kubura indirimbo zikunzwe, guhangana n’abandi bahanzi n’ibindi.”
MC Kats yanavuze umunsi umwe ubwo yari yabonye inkunga nini yo gufata amashusho y’indirimbo “Where Have You Been At”, yari gukorana na Radio & Weasel.
Icyakora kubera ko Fille Mutoni yari yafashe ibiyobyabwenge, ngo yabuze umwanya wo guhura n’abagombaga kuyikoraho.
Ati “Icyo nicuza ni uko nari kumurekera mu rusengero akaririmba indirimbo zo kuramya…nari kumureka akaririmbira Imana. Fille ntiyanywaga inzoga, yabimenye nyuma.”
Mu minsi ishize MC Kats nabwo yari yagaragaje ko Fille Mutoni yongeye gusubira ku biyobyabwenge, mu gihe hari hashize amezi make avuye mu kigo cyari kiri kumufasha kubireka.
Icyo gihe uyu mugabo yifashishije ifoto y’uyu mugore ari mu bitaro avuga ko ubuzima bwe bugeze aharindimuka.
Fille Mutoni yagiye mu bitaro amaze iminsi avuze ko kimwe mu bituma ibyamamare byishora mu biyobyabwenge ari ukwigunga kubera kutagira inshuti zibaba hafi.







Loading comments...
Tanga igitekerezo