{Piano ukora akazi ko gutunganya indirimbo muri Super Level yashyize yemera ko yigannye umurya w’ inanga uri mu ndirimbo Sina Makosa ya Les wanyika, akawushyira mu ndirimbo y’abahanzi bakorera muri “ Super Level” bise “ Affection Night”.}

Mu bisobanuro yahaye IGIHE, Piano yatangaje ko ibyo yakoze mu ndirimbo Affection Night bakoze bibaho ahubwo ko abantu babifata nabi.

Ati: “Nibyo nafashe akananga ka gitari kumvikana mu ndirimbo sina makosa, kuko numvaga kandyoheye mpitamo kugashyira mu ndirimbo Affection Night abahanzi bakorera muri super level bahuriyemo. Ariko ndumva nta kibazo bikwiye gutera kuko ari ibintu bibaho nubwo hari ababifata nko gushishura (guterura), nyamara njye siko mbibona.”

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Piano avugwaho gushishura, ibyo we yita kwigana, ariko ni ku nshuro ya mbere yemeye ko yabikoze ariko akabyita gufata umurya akawushyira mu ndirimbo.

Ati: “Nemera ko ibyo nakoze bibaho, kuko indirimbo “Sina makosa” yakunzwe cyane, hari n’abandi bahanzi bakomeye bifashishije uriya murya wa gitari mu ndirimbo zabo nka Good Lyfe mu ndirimbo Tenja gala, Kidumu n’ abandi, byongeye kandi yaranakunzwe cyane.”

Piano avuga ko yakunze umurya w’ inanga wumvikanamo ariko akavuga ko kwigana atari ibitu asanzwe akora, ndetse ko adashakira kumenyekanisha indirimbo “ Affection Night” mu murya w’ inanga wa sina makosa.

KANDA HANO WUMVE UKO INDIRIMBO AFFECTION NIGHT ITANGIRA

SINA MAKOSA