{Manzi Yvan Pitchou uzwi nka MYP wo mu itsinda rya KGB akaba ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yisunze bagenzi be b’Abanyarwanda bibumbiye hamwe mu kiswe ‘Press One’ ngo akomeze muzika ye.}

Mu kiganiro umwe mu bagize Press One, Meddy yagiranye na IGIHE, yatangaje iby’ukwinjira kwa MYP muri Press One ati “MYP twabanje kuvuganira kuri telephone tumubaza niba nta kibazo kuba yaza tugafatanya urugendo rw’umuziki muri Press One.”

“Mu by’ukuri ntibiba byoroshye kubaza umuntu wabuze inshuti magara baririmbanaga (Henry baririmbanaga muri KGB) niba yiteguye kuba yakomeza umuziki. Ariko ku munsi w’ejo nibwo twabonanye amaso ku maso turaganira ambwira ko muzika ikurikirana nyira yo nk’icyaha kandi ko na we yagiye acyenera umuntu wamufasha kugira ngo impano ye ntiheranwe no kuba yara buze incuti magara baririmbanaga.”

MYP yabonanye na Meddy mu mpera z'icyumweru gishize

Meddy akomeza avuga MYP yemeye ko bagiye gukorana nta kibazo kuko ngo abonye imbaraga yari yarabuze zigiye kumufasha gukomeza umuziki.

Ibi ngo biri mu rwego rwo kumufasha kutazima muzika ndetse n’impano ye ikamupfira ubusa. Kuza kwa MYP muri Press One ntibikuyeho kuba yakomeza gukorana na Skizzy bari kumwe muri KGB, igihe abyifuje.

Nyamara kuva MYP yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo ntiyigeze acogora kwandika indirimbo, dore ko ngo hari iyo yahimbiye Henry nyuma yo gutabaruka nubwo imbaraga nke zitatumaga abasha kuririmba.

Nyuma yo kubyumvikanaho na bagenzi be bagize Press One, Meddy avuga ko nko mu byumweru bitatu biri imbere bazashyira hanze indirimbo ya mbere bazaba bamaze gukoranana MYP nka Press One ndetse ko ari ishema gukorana n’umuhanzi ubarizwa mu itsinda nka KGB ryubatse izina rikomeye.

Aganira na IGIHE, MYP yagize ati “Barampamagaye bambaza niba naba niteguye gukorana nabo muri Press One. Narabyakiriye numva ku giti cyanjye biranshimishije, nishimiye gukomeza umuziki wanjye. Kandi burya umuziki umeze nk’icyaha aho wajya hose uragukurikirana iyo wawukoze. Nanjye rero ndumva nta kizambuza gukomeza umuziki.”

“Ubundi najyaga mfata gitari yanjye, iyo nabaga ntari kwiga nkicurangira ndetse nkanaririmba simbashe kuba nashyira hanze indirimbo n’imwe, bitewe nuko aho mba muri Oklahoma ntabasha kubona studio nakoreramo indirimbo. Nubwo ntaramenya igihe nazashyirira indirimbo yanjye hanze ubu biramfashije cyane kuba ndi muri Press One.”

Avuga ko nubwo hashize imyaka isaga itandatu yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atigeze atandukana n’umuziki kuko kugeza ubu hari indirimbo nyinshi amaze kwandika, zirimo izo yahaye Skizzy bari mu itsinda rya KGB kugira ngo azaziririmbe.

MYP avuga ko nubwo akiri kwiga bitazamubuza kuba yashyira hanze ibihangano bye bya mbere kuva yagera muri Amerika, ariko ko azashyiramo imbaraga zihagije igihe azaba arangije amasomo muri kaminuza mu kwezi k'Ukuboza 2014.

[email protected]