{Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2012, saa moya z’ijoro abahanzi R. Tuty, Masabo Nyangezi, Degaule, Itsinda ryitwa Nyangezi n’iyitwa Ju Bebe ikunda gusubiramo indirimbo za kera barataramira mu buryo bwa LIVE Abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki wabo muri rusange baba mu Bubiligi.}

Iki gitaramo cyiwa “Twishimishe” gisanzwe kiba buri mwaka, kikaba kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gataru.
Aganira na IGIHE, umuhanzi R. Tuty yavuze ko iki gitaramo kiba kiri mu rwego rwo kwibukiranya umuco nyarwanda, kwidagadura no kwishimira hamwe kw’abanyarwanda n’abahanzi baba mu Bubiligi.
Tuty yongeraho ko basangira indyo nyarwanda mu rwego rwo gusakaza umuco.
Yagize ati “hazaba harimo intore, amatorero abyina imbyino za Kinyarwanda natwe abahanzi mu rwego rwo kwimakaza umuco. Kigamije guhuza Abanyarwanda bose n’abahandi mu mpera z'umwaka bagasangira indyo ya kinyafrika ndetse n’abahandi tukabagezaho ibihanga bituruka iwacu i Rwanda .”

Muri iki gitaramo hazatangwa amatike ajya muri Afurika, binyuze muri Tombola, amateleviziyo, amatelefone nibindi bikoresho byatanzwe n’abateye inkunga iki gitaramo cyateguwe na Claude Olivier, usanzwe ubitegura.
Abandi bahanzi bari muri iki gitaramo ntitwabashije kubavugisha. Tuzabagezaho uko iki gitaramo kizagenda.
Andi makuru mashya avugwa mu myidagaduro
1. Umunyamakuru Rukundo wa RTV yatangaje ko agiye kubana n’umwongerezakazi

{Mu birori byo kwishimira guhabwa impamyabumenyi yabonye, umunyamakuru wo kuri Televiziyo y’u Rwanda Rukundo Fils yatangaje ko, babonye viza yo kujya gukorera ubukwe mu Bwongereza. }
Ubu bukwe azabukorana n’umuzungukazi witwa Angela Hazel Alford bamaze igihe bakundana.
Rukundo, yamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze kuri Radio Umucyo yakoragaho.
Uretse kuba yari umuyobozi wa Korali Emaus, yari asanzwe ari n’umuyobozi mukuru w’amakorali yose (Mpuzamakorali) mu Itorero ry’Inkurunziza-mu mujyi wa Kigali.
2. Mr Focus yatangiye gahunda yo gucuruza album ye atarayimurika

Focus Ruremire witegura gushyira kumugaragaro mu mpera z’ukwezi kwa cumi n’abiri, kuri ubu yatangiye kuyicuruza azenguruka umujyi wa kigali kugira ngo abantu babanze bayimenye.
Yatangiye kuyicuruza kuri uyu wa gatanu tariki 19, kugeza ubu akaba amaze kugurisha CD zigera 470 mu minsi ine gusa amaze muri kiriya gikorwa ni ukuvuga ko acuruza CD 100 no hejuru yazo.
Focus Ruremire amenyerewe mu ndirimbo z’umuco nyarwanda, iz’ubukwe n’ubundi butumwa butandukanye. Iyi album ye izaba iriho indirimbo 10 zirimo Ntungurishirize umuco, cya Kijigija, Urakowe n’izindi nyinshi zagiye zimenyekana cyane cyane mu bitaramo ku ma radiyo ndetse no kuri televiziyo y’u Rwanda.
3. Abanyamakuru Faustin Nkurunziza na sandra Nadege Uwamariya bagiye gushyingirwa

{Nyuma yo guhurira mu mwuga w'itangazamakuru, abanyamakuru Faustin Nkurunziza, wakoreye IGIHE ubu akaba akorera "Ijwi" na Sandra Nadege Uwamariya ukorera ORINFOR (kuri Radio na Televiziyo by'u Rwanda) barateganya gushyingirwa kuri uyu wa 27 Ukwakira 2012.}
Biteganijwe ko basezeranira imbere y'Imana mu rusengero rrwa Bethel Revival Church i Nyamirambo, hafi ya Cosmos.
Aganira na IGIHE, Faustin Nkurunziza avuga ko bahujwe n'umwuga w'itangazamakuru. Yagize ati "Nadege bwa mbere twahuye mu 2010. Twari twagiye gutara inkuru ku rwibutso ku gisozi, nibwo twamenyanye."
4. Abaririmbyi benshi mu Rwanda ni 'Abareyo'

{Uretse kuba bahanga indirimbo, abahanzi nyarwanda basanzwe nabo ari abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.}
Abenshi mu baganiriye n'Ikinyamakuru Izuba Rirashe bagaragaje ko bafana Ikipe ya Rayon Sport, mu gihe hari abavuze ko bafana Amavubi mu gihe nyamara iyi ari ikipe y'igihugu yakagombye gufanwa n'Umunyarwanda wese.
Dore bamwe muri bo n'amakipe yabo:
Tom Close: Avuga ko afana ikipe y’Isonga FC yinjiye mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu, umwaka ushize.
Massamba Intore: Afana ikipe ya APR FC na Rayon Sport, akenshi akaba ari ibintu bigorana gufana amakipe aba ahanganye muri shampiyona iyo ari yo yose. Masamba we avuga ko iyo ayo makipe yakinnye adashobora kureba umupira ahubwo ategereza ikivuyemo bitewe n’uko ayafiteho amateka. Ku mugabane w’u Burayi Massamba akaba afana ikipe ya Manchester United.
King James: Akunda ikipe ya Rayon Sport, ariko yigeze gutangariza yuko nyuma ya Rayon Sport afana ikipe y’Isonga.
Kamichi: Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo Warambeshye na Byacitse nawe ntiyasigaye inyuma mu gukunda ruhago kuko afana ikipe ya Rayon Sport iri mu bihe bibi muri iki gihe.
Miss Jojo: Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo “Mbwira ” afana ikipe y’igihugu Amavubi gusa.
Knowless: Azwi mu ndirimbo “nkoraho” ubusanzwe afana ikipe ya Rayon Sport.
Kitoko: Afana ikipe ya Rayon Sports.
Jay Polly: Jay akaba atangaza ko afana ikipe ya Rayon Sport na Isonga.
Uncle Austin: Azwi mu ndirimbo “Nkunda u Rwanda", ubusanzwe ni umufana w’ikipe ya Rayon Sport.
Allioni: we azwi cyane mu ndirimbo “Impinduka” akaba afana ikipe y'Amavubi kuko asobanura ko ihuriwemo n'amakipe yose.
5. Nizzo mu mashusho y’indirimbo ya Charly

{Kugira ngo amashusho atandukane n’ayasanzwe amenyerewe, abahanzi bakunze kugaragaza udushya twinshi. }
Kuri Charly yahisemo kugaragaza umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boyz muri Video ye ya mbere yise “Ntawe Ukuruta”.
Aganira na IGIHE, Charly yavuze ko ari umuntu basazwe bakorana mu bijyanye n’ubuhanzi nta yindi mpamvu yihariye yamugaragaje muri iyi ndirimbo.
Charly avuga ko arangamiye gukora cyane akarushaho kumenyekana cyane, abinyujije mu mpano ye.
Charly, ubusanzwe witwa Charlotte Rurinda, yatangarije IGIHE ko agendeye mu mikorere ye ndetse n’ijwi rye, azigarurira imbaga y’abantu batari bake hano mu Rwanda.
Yagize ati “mfite ikizere cy’ijwi ndetse n’uko ndi gukora cyane nibyo numva bizatuma ngera aho nshaka kugera”.
Charly yatangaje ko ashimishwa no kubona hari abantu bamushyigikiye benshi ndetse anabasaba gukomeza kumuba hafi kandi abizeza ko nawe agiye kubakorera ibihangano byinshi muri iyi minsi.
Charly yamenyekanye cyane nk’ufasha abahanzi mu kuririmba imbonankubone ibyo bakunze kwita ku Backing mu irushanwa rya Primus Gumaguma n’ahandi mbere y’uko atangira gukora umuziki we ku giti cye.
Amaze gushyira hanze indirimbo eshanu, zirimo eshatu zamenyekanye cyane nka “Uragumana Nanjye”, “Ni Wowe”, “Warezwe Nande”, “Nta Wukuruta” n’izindi.
{Reba amashusho y'indirimbo Ntawe Ukuruta ya Charly irimo Nizzo:}
IGIHE Team: Gisèle Umutesi &Richard Irakoze, Joel Rutaganda




Loading comments...
Tanga igitekerezo