Ni igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cyarwo cya SKOL Malt, rufatanyije na Banki ya Kigali (BK).

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Groove Kigali hamwe na Intore Entertainment.

Kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026.

Gutangaza ko uwo muhanzi agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere byabereye i Kigali mu kabyiniro kitwa La Noche ku itariki 3 Mata 2026.

Shallipopi ni umwe mu bahanzi nyafurika bari kugwiza igikundiro mu muziki by’umwihariko mu ndirimbo Laho iri mu zakunzwe bikomeye mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Ubufatanye bwa SKOL na Banki ya Kigali mu gutera inkunga icyo gitaramo bugamije gutanga umusanzu no guteza imbere imyidagaduro.

By’umwihariko Skol Malt ikomeje kugira uruhare mu rwego rw’imyidagaduro mu Rwanda itera inkunga ibitaramo bitandukanye bitumirwamo ibyamamare mpuzamahanga birimo ibyitabiriwe n’abahanzi nka Davido na Shenseea.

Binyuze muri SKOL Malt, mbere y’uko ‘Africast Fest: A Shallipopi Xperience’ iba hari gutegurwa ibindi bikorwa by’imyidagaduro byiswe ‘Shallipopin’ Ahanad’, bizabera ahantu hatandukanye muri Kigali muri Gicurasi 2026, bigamije kumenyekanisha icyo gitaramo hamwe n’ikinyobwa cya SKOL Malt muri rusange.

Ku ruhande rwa Banki ya Kigali yo icyo gitaramo yagihuje n’ibikorwa byayo byo kwizihiza imyaka 60 imaze itanga umusanzu mu rwego rw’imari mu Rwanda.

Ni ibikorwa yise ‘BK@60’ aho by’umwihariko icyo gitaramo kizayibera umwanya mwiza wo gukomeza gukangurira urubyiruko ibijyanye na serivisi z’imari hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga ibishya.

By’umwihariko, kwitegura icyo gitaramo no mu gitaramo ubwacyo, BK igaragaza ko izorohereza abafana n’abandi bazishyurana bakoresheje uburyo bwayo bw’ikoranabuhanga bwihuse nka BK Pay n’ubundi bukoresha amakarita atandukanye.

Aho icyo gitaramo kizabera n’ibijyanye n’amatike n’uburyo bwo kuyagura bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Skol Malt yafatanyije na BK gutera inkunga igitaramo cya Shallipopi
Abakunda imyidagaduro i Kigali bishimiye kumva ko Shallipopi agiye kuhataramira
Umuhanzi Kid From Kigali yasusurukije abitabiriye igikorwa cyo gutangaza ko Shallipopi agiye gutaramira i Kigali
Banki ya Kigali ni imwe mu bigo byateye inkunga igitaramo Shallipopi azakorera i Kigali
Shallipopi ugiye gutaramira i Kigali ni umwe mu bagezweho muri Nigeria aho akomoka