Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye ataramiye Abanyarwanda muri B.K Arena binyuze mu bitaramo bya MoveAfrika, abenshi banyurwa n’ibihangano bye birimo ‘B*tch I’am Cow’, ‘Paint the Town Red’ na ‘Say So’.
Ibitaramo bya MoveAfrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen, utumira ibyamamare mu muziki ku rwego rw’Isi kugira ngo bitaramire abaturage bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda.
Akenshi mu gihe iyo mu Rwanda habaye ibitaramo by’umuziki utari uramya cyangwa uhimbaza Imana, Abanyarwanda bayoboka imbuga nkoranyambaga bakajya impaka ku myambarire, yaba iy’abafana cyangwa abahanzi.
Nubwo Abanyarwanda benshi bemeza ko Doja Cat yitwaye neza ku rubyiniro, bamwe bamurebeye mu ndorerwamo y’imyambarire yagaragazaga igice kinini cy’amatako ye, bagerageza kubisanisha n’umuco nyarwanda.
Hari abatangiye kwibaza niba umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwandakazi na we atazambara nka Doja Cat, agafatwa nk’uwishe umuco nyarwanda avuye ku rubyiniro. Hari abagiye kure bahamya ko umuco uri mu kaga.
Minisitiri Utumatwishima yasubije ko Abanyarwanda bakwiye kuzamura imyumvire, bakamenya ko umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe kandi ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa Inteko y’Umuco.
Ati “Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwandakazi uzigana imitaramire nk’iya Doja Cat azaba ataratojwe.
Tuzamure imyumvire:
(1)- Kuri stage, Umuhanzi akora performance ijyanye n’ubuhanzi bwe.
(2)- Music Stage si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo.
(3)- Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo
Uzabyigana atari #Doja kuri stage azaba ataratojwe
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) March 18, 2026







Loading comments...
Tanga igitekerezo