Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera ku wa 15 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’abayobozi, abanyamuryango, abanyeshuri n’abakozi ba ICPAR Rwanda hamwe n’abayobozi bo mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi Wungirije wa Ibuka mu Murenge wa Ndera, Telesphore Murenzi yasobanuriye aba bakozi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, akomoza ku kuntu Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi.

Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abaturiye hafi n’ibitaro bya Caraes Ndera ndetse n’abari baturutse mu bindi bice bahisemo kubihungiramo bizeye ko Ingabo za MINUAR zizabarindira umutekano gusa birangira zibatereranye.

Ati “Abasirikare ba MINUAR bari baje kuri uyu musozi wa Ndera na Nyanza ya Kicukiro noneho Abatutsi bibwira ko baje kubatabara gusa impamvu bari bahari baje kurinda bagenzi babo b’Ababiligi bayoboraga ibi bitaro bya Ndera.”

Yakomeje avuga ko impamvu hapfiriye Abatutsi benshi mu bitaro bya Ndera ari ukubera ko bizeye ko babatabara gusa aho kubatabara bakitwarira bagenzi babo ndetse n’imbwa zabo.

Ati “Twaratereranywe ku manywa y’ihangu, abanyamahanga baradutereranye kuko birababaje kubona uburyo ku wa 17 Mata 1994 bafashe intwaro zabo, bagenzi babo baragenda bajya ku kibuga cy’indege bageze mu nzira bibuka ko hari ibyo basize mu bitaro harimo n’imbwa zabo, baraza barazifata baragenda basiga Abatutsi bicwa. Umututsi yasimbujwe imbwa, aratereranwa ku manywa y’ihangu.”

Visi Perezida wa ICPAR, John K Bugunya yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Ndera mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Yavuze ko abenshi mu bagize urugaga rw’abababururamari mu Rwanda biganjemo urubyiruko ari yo mpamvu bategura iki gikorwa kugira ngo basobanurirwe amateka y’u Rwanda kugira ngo bajye babasha guhangana n’abakomeza gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abenshi ni urubyiruko ni byiza ko tubibutsa aya mateka kubera ko muri iyi minsi birababaje kubona abantu bafata ibyemezo byo gushaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hatandukanye bakavuga ibintu bidakwiye kandi ugasanga akenshi bameze nk’abashishikariza urubyiruko rwacu kugira ngo babyitabire.”

“Iyo twateguye iki gikorwa cyo gusura Urwibutso, tukabasura mwebwe ndetse n’abayobozi batwibutsa amateka y’igihugu cyacu kugira ngo urubyiruko rutazajya muri uwo murongo utari mwiza w’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Indi mpamvu bumva ko ari inshingano zabo gutegura igikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukugira ngo babe hafi y’abayirokotse kubera ko hari abagifite ibikomere ku mubiri ndetse no ku mutima.

Abagize Urugaga rw’Ababarumari mu Rwanda baremeye itsinda ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Mukuyu, Umudugudu wa Karambo.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima n'iteramere ry'imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Gasabo, Munyaneza Aimable, yashimye Abagize Urugaga rw'Ababaruramari uburyo bakomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rukora muri ICPAR rwasabwe kugira uruhare mu guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa ICPAR John K Bugunya yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Ndera mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Abagize Itsinda IGISUBIZO Jeanette baremewe na ICPAR mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere
Umutesi Irene, ukuriye itsinda IGISUBIZO Jeannete, yavuze ko inkunga bahawe na ICPAR izabafasha gukomeza kwiteza imbere
Abagize Urugaga rw'Ababaruramari mu Rwanda barimo abanyamuryango, abanyeshuri n'abakozi ba ICPAR bunamiye Abatutsi biciwe i Ndera muri Jenoside mu Murenge wa Ndera