Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 15 Gicurasi 2026 ubwo impande zombi zari zitabiriye inama ya Africa CEO Forum yabereye i Kigali ku wa 14-15 Gicurasi 2026.

Ni intambwe yatewe binyuze mu Kigega cy’u Butaliyani cyo kurengera ibidukikije cya Minisiteri y’Ibidukikije n’Ingufu y’u Butaliyani, ikaba n’intambwe ikomeye mu butwererane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Ku ruhande rwa CDP amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ubutwererane mu by’Iterambere n’Imibanire n’Ibigo Mpuzamahanga, Davide Petrangeli mu gihe BRD yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo Stella Rusine Nteziryayo.

Minisitiri w’Ibidukikije n’Ingufu, Gilberto Pichetto yagize ati “Aya mafaranga ni ayo guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo n’amahirwe mashya mu bihugu by’abafatanyabikorwa.”

Biteganyijwe ko aya mafaranga azashorwa mu Kigega Ireme Invest gitera inkunga imishinga irengera ibidukikije.

Itangazo rya BRD rivuga ko aya mafaranga azashorwa mu mishinga migari igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gushyigikira iterambere rirambye mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Nkusi Nteziryayo yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake n’imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije.

Ati “Ubu bufatanye bwerekana umuhate wacu mu gutera inkunga ibikorwa birengera ibidukikije mu Rwanda. Aya masezerano azadufasha kuziba icyuho cy’ahaburaga inkunga no guha urwego rw’abikorera amahirwe yo gufata iya mbere mu gukora imishinga irengera ibidukikije. Dufatanyije, turakora ku buryo iterambere ry’u Rwanda ridaheza kandi n’ibidukikije bibungabunzwe neza ubu n’ahazaza.”

Imishinga izahabwa inkunga ni iyo mu nzego z’ingufu zitangiza ikirere, harimo gushyigikira iyubakwa ry’ingomero z’amashanyarazi akomoka ku mazi, guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi harimo no kuvugurura ibinyabiziga bikoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’ibindi.

Umuyobozi w’Ubutwererane mu by’Iterambere n’Imibanire n’Ibigo Mpuzamahanga, Carlo Rossotto yavuze ko gusinya amasezerano na BRD ari intambwe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gufasha ibihugu by’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ingufu zitangiza ikirere.

Ati “Binyuze muri Italian Climate Fund, aya masezerano azafasha imishinga irengera ibidukikije, iteza imbere ubukungu butajegajega, hibandwa kuri gahunda z’u Rwanda zo kurengera ibidukikije na gahunda mpuzamahanga u Butaliyani bwiyemeje gushyira mu bikorwa.”

Ikigo Cassa Depositi e Prestiti cyashinzwe mu 1850, kigamije kwihutisha iterambere ry’inganda n’ibikorwaremezo ngo byihutishe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Gifasha iterambere rirambye mu bikorwa by’imbere mu gihugu, guhanga ibishya no guteza imbere ibigo by’ubucuruzi byo mu Butaliyani no mu mahanga.

BRD yo yashinzwe mu 1967, ndetse ubu ni yo Banki rukumbi y’Amajyambere y’u Rwanda. Ifasha mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga inkunga yishyurwa mu gihe kirambye. Mu myaka 59 imaze, yafashije imishinga ijyanye n’ibikorwaremezo, ubuhinzi no kurengera ibidukikije byose bigamije gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

U Rwanda n'u Buyapani bisanzwe bifite imikoranire myiza
Amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi agamije guteza imbere imishinga itangiza ikirere