Iki gikorwa cyahereye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda mu Mujyi wa Kigali, bunamira abantu 26 bahoze ari abakozi ba BCR. Cyakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Abakozi ba I&M Bank Rwanda bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro n’ubuhamya bugaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.

Umutoniwabo Martine warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko mbere y’uko Jenoside itangira mu 1994 batotezwaga mu buryo bushoboka bwose ku buryo byageraga no mu mashuri.

Yagaragaje ko bamwe mu bana b’Abatutsi batsindaga neza mu mashuri bakaba aba mbere, ariko byagera mu gihe cy’ibizamini bya Leta ugasanga ntibasohotse ku rutonde rw’abatsinze bazira ubwoko bwabo.

Ati “Mu rugo iwacu twari tuzwiho ko turi abana b’abahanga kubera ko twarigaga tugatsinda ku buryo ku munsi w’amanota wabaga uzi ko abana bose bo mu muryango baba aba mbere gusa, ariko igitangaje ni uko iyo twarangizaga icyiciro runaka wasangaga tutari ku rutonde rw’abatsinze.”

Yagaragaje ko ibyo byabaye kuri mukuru we ndetse na we ubwe bimubaho, ariko aza kugira amahirwe y’uko yari inshuti n’umwana wa Agathe Uwilingiyimana icyo gihe wari Minisitiri w’Uburezi noneho akamufasha we n’abandi bana bari batsinzwe bazira ubwoko bwabo, babona amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye.

Umutoniwabo yavuze ko yandikiye ibaruwa Uwilingiyimana, ayinyuza ku mukobwa we, amusobanurira ko yarenganye ku kuba atarigeze abona umwanya wo kujya mu mashuri yisumbuye.

Uwilingiyimana yaje kumufasha, nyuma yo kumubwira ngo amusange aho iyo Minisiteri y’Uburezi yakoreraga.

Ati “Icyo gihe […] yabwiye umukozi ushinzwe gutegura intonde z’abatsinze ko mu minota itarenze 20 akwiriye kuba asohoye urutonde rushya ruriho abana b’Abatutsi bari bavanyweho kandi batsinze.”

Umutoniwabo yavuze ko yahise abona amahirwe yo kujya kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Cîteaux riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yabwiye abakozi b’iyi banki ko ibiganiro n’ubuhamya bahawe bikwiriye kubabera umukoro wo gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye, rufite ubumwe kandi budasubira inyuma kugira ngo igihugu kitazongera gusubira muri ayo mateka.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rukomeye ikomeza kugira mu kubaka ubuzima bw’Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kubaha ubufasha bw’ibanze, kububakira imibereho myiza no kubarindira umutekano.

Yagaragaje ko I&M Bank Rwanda igiye gushyira imbaraga mu gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo guteza imbere igihugu ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “I&M Bank Rwanda twiyemeje gufatanya n’abandi muri uru rugendo dushyigikira abarokotse muri Jenoside no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu kandi izo ni inshingano twashyize mu mikorere yacu.”

Yavuze ko bazafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu buryo butandukanye burimo ubw’amafaranga, ubufatanye mu mishinga ibafasha kongera ubushobozi bubafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka, Muhongayire Christine, yashimye uruhare rwa I&M Bank Rwanda mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Turabashimira mu bikorwa byose mukora kugira ngo abarokotse na bo babashe kwiyubaka ariko tunabashimira n’ibikorwa byose mukora kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutera imbere.”

Kwibuka abakozi b'iyahoze ari BCR byabereye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda mu Mujyi wa Kigali
I&M Bank Rwanda yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango y'abahoze ari abakozi ba I&M Bank Rwanda yahoze yitwa BCR, yashyize indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina yabo
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, ashyira indabo aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y'Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi n’abayobozi ba I&M Bank Rwanda bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi ba I&M Bank Rwanda biganjemo urubyiruko basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Habayeho umwanya wo gucana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin, yavuze ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka, Muhongayire Christine yashimye uruhare rwa I&M Bank mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyamuteri Vianney uhagarariye imiryango y'abari abakozi ba I&M Bank Rwanda bishwe muri Jenoside, yashimye uburyo iyi banki ikomeza kubafasha
Umutoniwabo Martine yavuze uburyo kumenyana n'umwana wa Agatha Uwilingiyimana byamufashije  gusoza amashuri abanza