Ni amasezerano yasinywe ku wa 11 Ugushyingo 2025, ku cyicaro gikuru cya ILPD giherereye mu Karere ka Nyanza hagati y’impande zombi, akaba ateganya gufasha no guteza imbere ubumenyi ku mategeko y’itangazamakuru, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwa muntu ku bacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abunganira abantu mu nkiko ndetse n’abanyamakuru.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko Isi igezweho igaragaza ko abanyamakuru na bo bagomba kumenya amategeko agenga gutara no gutangaza amakuru, kugira ngo bakore kinyamwuga.

Yerekanye amavu n’amavuko y’Ishuri rya mbere ry’Itangazamakuru ryashyizweho muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1995 hagamijwe kubaka ubunyamwuga bw’abanyamakuru.

Yibukije ko kudakora kinyamwuga kw’abanyamakuru byateje igihugu akaga gakomeye kuko abanyamakuru bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko kuba umwuga w’itangazamakuru warakorwaga nta mategeko ahari, cyangwa ahari atitaweho haba abakorera inzego zitandukanye ndetse no mu banyamakuru ubwabo, birema icyuho gikomeye mu mwuga.

Kubera ko uru rwego rukeneye gukura, Dr. Muyoboke yavuze ko hari ibikorwa bikeneye kongerwamo ingufu ndetse bikagera no mu zindi nzego ziruherekeza. Yibukije ko itanganzamakuru ubwaryo ari ishoramari kandi ko riherekeza n’ubundi buryo bw’ishoramari. Mu kwibutsa uruhare rw’abanyamategeko ku bijyanye n’amategeko y’itangazamakuru, yagize ati ‘‘Turashaka ko nkamwe b’abanyamumwuga mu mategeko y’itangazamakuru twafatanya kugira ngo itangazamukuru rihure n’icyerekezo u Rwanda rurimo, bityo twubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.’’

‘‘Uyu munsi, abanyamakuru na bo ni abashoramari, birasaba ko ababirimo baba bazi icyo bakora, umuntu ntashore imari muri kamera na microphone, ariko nyuma ngo ahite ajya muri gereza imyaka ibiri cyangwa itatu, ndetse n’izina rye ngo ryangirike, kubera gukora nabi.’’

Dr. Muyoboke, yongeyeho ko muri iki gihe hataramenyekana neza uko itangazamakuru rizaba rikora mu bihe biri imbere kubera ubwenge buhangano bwa AI, bikaba na byo biri mu byatumye bagirana imikoranire na HI-Lex Partners nk’inzobere n’izindi nzego zireberera itangazamakuru kugira ngo batange umurongo unoze muri uru rwego.

Yagize ati ‘‘Tubyitezeho umusaruro ufatika, bikazanyura mu kubaka ubushobozi, ubushakashatsi n’ibindi byose bizamura urwego rw’itangazamakuru. Twavuga ko urugendo rw’uburenganzira ku itangazamakuru rutangiye kandi ni umutwaro wacu twembi.’’

Umuyobozi Mukuru wa H-I Lex Partners, Habinshuti Norbert, yagaragaje ko gukorana na ILPD ari amahitamo meza kuko izobereye mu by’amahugurwa no gutyaza abantu kuko n’ubundi isanzwe izobereye mu burezi.

Ati ‘‘Ubu bumenyi bukenewe ku mategeko y’itangazamakuru buratureba twese si abanyamakuru gusa, turashaka ko tuzamura urwego muri iki cyiciro cy’amategeko, ibibazo birimo bigakemuka. Ni icyemezo twafashe kuko tubona akamaro kacyo, kandi iyi ni intangiriro nziza, ndetse n’izindi nzego ziri mu iterambere ry’itangazamakuru tuzazongeramo, ndumva twiteguye gukorana neza.’’

Me Ibambe Jean Paul umwe mu bashinze HI-Lex Partners izatanga ubunararibonye bwayo ku bw’aya masezerano yashyizweho umukono, yabwiye IGIHE ko muri uyu murongo bazahugura abanyamakuru banongerere ubushobozi abanyamategeko, abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza ku bijyanye n’amategeko y’Itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri rusange.

Yagaragaje ko aya masezerano aje asanga hari imikoranire isanzwe hagati y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC na ILPD, mu kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu buryo bwo gutara no gutunganya inkuru cyane cyane iz’ubucamanza, ariko bakazakomeza kubwubaka harimo n’ubushakashatsi byose mu ntumbero yo gutyaza abanyamakuru ngo birinde gutsitara ku mategeko kubera kutayamenya, ibi ariko bikanagera ku bakira ibibazo byabo.

Ati ‘‘Abakira ibibazo byabo baba abagenzacyaha bakira amadosiye, abazabashinja n’abazabacira imanza tutibagiwe n’ababunganira, bakwiye kuba nabo bumva neza ibyo ari byo, kuko dusanzwe dufite ikibazo ko mu myigishirize mu Rwanda, amategeko y’itangazamakuru (Media Law), ntabwo amashuri abyigisha, kandi aho Isi igana buri wese yabaye umunyamakuru kubera ikoranabuhanga, bivuze ko tugomba kwitegura ibizafasha mu kujya hakemurwa ibibazo byavuka. Hari no guhugura abanyamakuru uko batara inkuru zerekeranye n’ubutabera hamwe n’Uburenganzira bwa muntu kugira ngo tugire inzobere muri ibyo bintu.’’

H-I Lex Partners ni Ikigo cy’abanyamategeko gifite icyicaro i Kigali, kizobereye by’umwihariko mu mategeko y’Itanagazamakuru n’uburenganzira ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, cyunganira abantu mu nkiko harimo n’Abanyamakuru ndetse no gukora ubushakashatsi no kwigisha amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Karimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko kuba abanyamakuru nabo barabaye abashoramari bakwiye gukora mu buryo butera imbere ntibajye bahombywa no gufungwa
Umuyobozi Mukuru wa H-I Lex Partners, Me Habinshuti Norbert, yavuze ko biteguye gufatanya na ILPD mu kumenyekanisha amategeko y'itangazamakuru
Me Ibambe Jean Paul (uri ibumoso) yavuze ko iyi mikoranire izatuma abanyamakuru basobanukirwa ibibareba ntibongere gutsitara ku mategeko
ILPD na H-I Lex Parterns biniye mu bufatanye bwo kuzamura no kumenyekanisha amategeko areba itangazamakuru
Aya masezerano yasinywe n'impande zombi
Aya masezerano yasinywe hari inzego nkuru zose za ILPD zirmo Umuyobozi Mukuru ndetse n'abamwungirije barimo ushinzwe amasomo n'uw'imari n'ubutegetsi
Banahawe n'impano y'imitaka nk'ikimenyetso cy'umutaka w'amategeko ukwiye kuba utwiriye abantu bose mu burenganzira n'inshingano abaha