AISCA yatangijwe ku mugaragaro ku wa 14 Gicurasi 2026. Iki kigo kizajya gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, ibikoresho bya AI nka GPU (compute), inkunga z’amafaranga ndetse n’urubuga (AISCA Houses na Studios) byose bigamije gufasha urubyiruko gukora porogaramu za AI zigamije gukemura ibibazo bya buri munsi.

AISCA ikorera mu bihugu 10 bya Afurika, aho cyatangiranye intego yo gufasha ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye na AI (AI-Native Innovators) ibihumbi 25, abashakashatsi ibihumbi 10, no guha abantu miliyoni 1,5 ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rya AI, ndetse abantu miliyoni bafashwe kwinjira ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye cyane cyane mu bya AI byose bitarenze 2036.

Ku ikubitiro AISCA yatangiranye n’imishinga itanu ya barwiyemezamirimo mu bijyanye na AI n’amatsinda atanu y’abashakashatsi, bakorera mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, indimi za Afurika, ndetse n’urwego rw’ubuhanzi. Bazahabwa inkunga ya ‘AISCA Compute Grant’ bahabwe amahugurwa ku byo gukoresha GPU za H200 ku butaka bw’Afurika.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AISCA, Dr Agnes Kalibata, yavuze ko Afurika ikeneye gutangira gukora ikoranabuhanga risubiza ibibazo byayo, aho gukomeza kwiringira ikoranabuhanga ryavuye ahandi usanga ridasubiza ibibazo bihari.

Ati “Afurika ikeneye gutangira gukora ikoranabuhanga risubiza ibibazo byo muri Afurika, tugahagarika gukoresha ikoranabuhanga ritakorewe ibibazo dufite. Urumva ninkora ikoranabuhanga rikoresha nk’Ikinyarwanda, wa mubyeyi wo mu cyaro azaribonamo akamaro, kuko ni ururimi asanzwe azi kandi akoresha cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa AISCA, Isobel Acquah, yagaragaje ko AISCA itari nk’ibindi bigo by’amahugurwa ahubwo ko ari urubuga ruhuriza hamwe ibikoresho bya AI, ubumenyi, n’uburyo bwo kugera ku masoko, kugira ngo urubyiruko rwo muri Afurika rushobore guhanga AI aho gukomeza kuyikoresha gusa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga ibishya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Esther Kunda, yagaragaje ko gufasha abantu gukora AI ari ingenzi, ariko ko bigomba kujyana no kubigisha akamaro ka AI ndetse n’icyo bayikoresha.

Ati “Ni byiza ko dushaka ko abantu benshi bakoresha iri koranabuhanga kandi baryihangiye, ariko nanone tugomba gutekereza ku bazarikoresha: ese rirakenewe? Ese hari ibibazo riri gukemura? Kugira ngo twirinde gushora mu bintu kuko bigezweho gusa, ahubwo bibe ari ibintu bifitiye akamaro abaturage.”

Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Imibanire n’Amahanga muri AISCA, Ridwan Oloyede, yavuze ko Afurika iri kwihuta mu iterambere ariko ikeneye kugira uruhare mu ikoranabuhanga ikoresha.

Ati “Ubu nitwe tugomba kwihitiramo uburyo dukora ikoranabuhanga ryacu, uko turikoresha ndetse n’uwo rizagirira akamaro. Ni bwo Afurika izaba ihagaze neza muri iyi Isi y’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Cassava Technologies, Hardy Pemhiwa, yasobanuye ko ari ingenzi cyane ko urubyiruko rwo muri Afurika rurekera kuba abagenerwabikorwa ba AI, ahubwo bagatangira kuyihangira, kuko ari bwo bagira uruhare mu iterambere rirambye ry’umugabane.

AISCA izajya yibanda cyane ku gufasha abagore n’urubyiruko, aho 60% by’abagenerwabikorwa bazaba abakobwa b’urubyiruko, hagamijwe kandi guteza imbere abaturuka mu miryango itagezweho.

Cassava Technologies ni Umufatanyabikorwa w’Ikoranabuhanga uri mu bashinze AISCA (Founding Technology Partner). Abandi bafatanyabikorwa barimo Schneider Electric, ICAIN, DC Labs, AIMS Industry Initiative & Future Science Forum, byafasha mu guteza imbere urwego rwa AI ku mugabane.

AISCA ni ikigo kizafasha imishinga ibihumbi 25 gukora AI zizafasha mu gukemura ibibazo biri mu baturage
AISCA  izafasha urubyiruko guhanga porogaramu za AI
Mu Rwanda hatangijwe ikigo kigamije guteza imbere ibya AI