Yabikomojeho ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rwibumbuye mu Rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho no kubyongera”.
Maj Gen Nkubito yagaragaje ko impamvu uyu munsi u Rwanda ruriho ari uko hari ababiharaniye barimo abami n’ingabo zabo baguye u Rwanda, n’Inkotanyi zabohoye igihugu zikagikura mu maboko y’ubutegetsi bubi bwavanguraga abaturage, zigashyiraho ubuyobozi buri wese yibonamo.
Ati “Igihugu rero twaragisanze. Ubwo muzi ikintu dusabwa? Ni ukukirinda no kugiteza imbere”.
Maj Gen Nkubito yibukije ko kurinda igihugu no kugiteza imbere biri mu maboko y’urubyiruko, arusaba gukurikiza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda by’umwihariko birinda urumogi.
Ati “Iyo dushaka abantu bajya mu gisirikare, kurinda igihugu n’umutekano wacyo. Abo bantu bagomba kuba ari indakemwa. Urubyiruko rwateguwe neza, rutanywa urumogi. Ahantu hose mubona urumogi muruvugirize induru. Sinzi niba mujya musura Iwawa ngo murebe, baba bantu gusa barya bakabigisha n’imyuga, ariko ubundi bagiyeyo bate?”.
Maj Gen Nkubito avuga ko Iwawa ari ahantu igihugu kijyana abantu kugira ngo babe bavuye mu muryango mugari, igihugu kibasukure bazabone kugaruka, ariko ko umuntu unywa urumogi adashobora kuba umusirikare wa RDF.
Ati “Ntidushobora kujyana umuntu muri RDF anywa urumogi. Iyo tugize ibyago tukagutwara, urumogi buriya ngo iyo umaze ibyumweru nka bibiri utarunywa ngo ntabwo ruboneka mu maraso, wagerayo uti nagezemo ukongera ukagafata, iyo tugufashe biba birangiriye aho. Abasirikare bacu mubona ntabwo banywa urumogi. Ni kirazira… Igihugu kigomba kurindwa kandi kikarindwa n'abantu bumva neza, ntabwo ari abantu bagenda bagwirirana bikubita hasi, barasa abo barinze, ni abantu basukuye barezwe neza".
Maj Gen Nkubito yabwiye aba basore n’inkumi ko umuntu wifuza kuba umusirikare wa RDF mu byo akwiye kwirinda harimo guta ishuri, kuko mu guhitamo abazaba abasirikare harebwa no ku mashuri bitewe n’imyitozo azahabwa.
Ati “Kirazira guta ishuri. Dore duhora mu nama hano ku biro by’Intara buri cyumweru. Mu byo tubaza buri gihe muri bya bibazo bibangamiye abaturage hazamo n’ikibazo cy’abana bataye amashuri. Tukabaza Meya ngo abana bataye ishuri ni bangahe? Baritaye kubera iki? Ko ubundi kera bamwe babuzwaga kwiga uyu munsi umwana ata ishuri kubera iki? Abana bose bagomba kwiga niyo gahunda ya FPR Inkotanyi. Nta gihugu na kimwe muri iyi si cyateye imbere abana bacyo batize”.






Loading comments...
Tanga igitekerezo