Ibiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 15 Gicurasi 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugira buti “Abakuru b’ibihugu bombi n’amatsinda yabo baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere myiza.”

Guinée-Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi zakozwe mu bihe binyuranye mu myaka ya vuba n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda yitabiriye Africa CEO Forum
Abakuru b'ibihugu baganiriye ku nzego nyinshi zirimo ubukungu, ubucuruzi n'ishoramari

Yaganiriye n’abagize inama y’ubutegetsi y’Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Limited

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Limited na Equity Group Foundation bari mu Rwanda aho bitabiriye inama yabo ngarukagihembwe.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugaragaza ko itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Limited, James Mwangi, ryagaragaje icyerekezo cyo gukoresha ubukungu bukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya nk’ibyagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, kwagura ubucuruzi bw’akarere, bikanateza imbere ibikorwa byo gutera inkunga imishinga itanga ibisubizo mu baturage b’u Rwanda, mu karere n’ahandi.

Mu gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Abagize Inama y'Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Limited na Equity Group Foundation
Impande zombi zagaragaje ko ubukungu bukoresha ikoranabuhanga ari igisubizo ku iterambere ry'u Rwanda n'akarere
Abagize Inama y'Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Limited na Equity Group Foundation bitabiriye inama ngarukagihembwe