Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ryatanzwe n’u Bubiligi bwakolonije Abanye-Congo.
Davignon wari mu badipolomate b’u Bubiligi bakoreraga muri RDC, ni umwe mu bantu 10 bashinjwe gufunga Lumumba binyuranyije n’amategeko no kumutoteza kugeza yishwe.
Muri Werurwe 2026, abacamanza bagenza ibyaha mu Bubiligi banzuye ko Davignon ari we muntu ukiriho ufite aho ahuriye n’urupfu rwa Lumumba, bategeka ko dosiye ye ishyikirizwa urukiko mpanabyaha agakurikiranwaho ibyaha by’intambara.
Uyu Mubiligi wari ufite imyaka 93 ntiyemeraga uruhare ashinjwa mu rupfu rwa Lumumba. Yari yarajuririye umwanzuro w’abacamanza bagenza ibyaha, ategereje igisubizo.
Nubwo uyu musaza yari afitanye ikibazo n’Abanye-Congo, Abanyaburayi bo bamufata nk’intwari yaharaniye iterambere ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuko ni umwe mu batangije ibigo bikomeye birimo Brussels Airlines.
Michel Barnier wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yatangaje ko ibikorwa n’inama bya Davignon bitagiriye umumaro u Bubiligi gusa, ahubwo ko byanafashije EU yose.
Yagize ati "Étienne Davignon yari ‘umugabo nyawe’. Ibikorwa bye n’inama ze byagiriraga umumaro u Bubiligi, birumvikana, ariko n’Ubumwe bw’u Burayi.”
Enrico Letta wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yatangaje ko Davignon yasize umurage ukomeye, kandi ko azakumburwa n’Abanyaburayi bose ndetse no mu mishinga ya EU.







Loading comments...
Tanga igitekerezo