Ahagana saa Tatu n’Iminota 40, havugijwe intabaza ikoreshwa igihe inyubako ifashwe n’inkongi y’umurimo, abakozi ba Banki, abakorera muri iyo nyubako n’abandi bose barimo bashaka serivisi zitandukanye bayoborwa n’abakozi batojwe babishinzwe berekwa aho kunyura mu gihe nk’icyo ndetse n’aho guteranira.
Nyuma y’uko bose bageze ahagenwe hateranira abantu mu bihe bidasanzwe, IP Iyakaremye Elie, wari uyoboye itsinda ry’abapolisi bari muri iki gikorwa yatanze ubutumwa anigisha abantu uko bakwiriye kwitwara igihe hafashwe n’inkongi.
Ati “Mu by’ukuri byagenze neza ariko twabagira inama kuri bimwe twabonye bitagenze neza. Abazimya inkongi bashinzwe umutekano bakwiriye kubikora vuba, kandi buri muntu akamenya ko yasohotse mu nyubako atwaye ibikoresho bye by’ingenzi.”
“Tubashimiye ko mwese mwakoresheje ‘escalier’ mumanuka kandi mugahurira ahabugenewe. Gusa ubutaha muzihute kandi mwitonze, kuko bamwe bagendaga gahoro. Mwibuke kwegekaho aho muvuye ariko mudakinze urugi cyane, nimugera aho mwahuriye murebe niba abantu bose bahari.”
IP Iyakaremye yababwiye ko ashimira ko imbangukiragutabara yahagereye igihe, kandi ubutaha bazashyiramo abantu bameze nk’aho bakomeretse kugira ngo harebwe uko bafasha abagizweho ingaruka n’inkongi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Umutekano muri I&M Bank, Bernard Mugabo Mishika, yasabye abakozi kwita ku buzima bwabo kandi mu gihe iki gikorwa cyabaye, bakwiriye kutagikerensa.
Ati “Muri kumva ko uyu munsi twakoze neza ariko habura 25% ngo twuzuze neza 100%. Tugerageze rero tubikore neza kuko mu gihe kiri imbere iki gikorwa kizabagirira umumaro yaba mu kazi, mu rugo cyangwa ahandi.”
Polisi yabwiye abakorera muri iyi nyubako ko hari uburyo batabarwa byihuse baramutse bahamagaye ku mirongo itishyurwa ya 111 cyangwa 112.







Loading comments...
Tanga igitekerezo