Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ubwo ku Cyicaro cyayo Gikuru kiri mu Mujyi wa Kigali n’ishami ryayo ry’i Remera haberaga umuhango wo gusoza iki cyumweru.

Ni ibirori byahujwe no gusangira n'abakiliya bari baje gushaka serivisi zitandukanye z'imari, kuri uyu munsi uba buri mwaka. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Intego Irashoboka”.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Umutoni Carine, yashimiye abakiliya bose ndetse abibutsa ko ari bo batuma ibyo banki yiyemeje bigerwaho.

Yagize ati “Tubashimiye ko mwemeye gukorana natwe muri Ecobank. Ntabwo twaba duhari tutabafite, ndabashimira kandi mbizeza ko tuzabaha serivisi zose mukeneye.”

“Nimutwegere rero mukomeze mutubwire ibyifuzo byanyu natwe turahari kugira ngo tubasubize. Ibyo ni byo bizatuma intego zacu twiyemeje tuzigeraho.”

Abakiliya ba Ecobank bayisaba ko yafungura amashami hirya no hino mu gihugu cyane nko mu ntara itarageramo, mu kubisubiza irateganya ko mu gihe kitarambiranye izerekeza Musanze, Rubavu, n’ahandi.

Aya mashami azasanga hari uburyo bworohereza abakiliya bayo kubona serivisi zitandukanye bitabasabye kujya ku mashami hirya hino. Aha bifashisha imiyoboro y’ikoranabuhanga itandukanye nka Ecobank Mobile App, *883#, Ecobank Online n’izindi.

Kugeza ubu iyi banki ifite amashami umunani hirya no hino, aho atandatu muri yo ari mu Mujyi wa Kigali andi akaba i Huye na Rusizi.

Ecobank ni imwe muri banki zitanga serivisi z'imari zikomeye muri Afurika, aho ikorera mu bihugu 33, ikanagira amashami i Paris mu Bufaransa.

Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abakozi ba Ecobank banyuzwe no kwishimana n'abakiliya
Ecobank yasoje icyumweru cyahariwe abakiliya
Abakozi n'abakiliya basangiye mu rwego rwo kwishimira ibyiza byagezweho
Wari umunsi udasanzwe ku bakozi n'abakiliya ba Ecobank
Abayobozi ba Ecobank bakatana umutsima n'abayobozi bayo
Abakozi bo ku Cyicaro Gikuru cya Ecobank mu Rwanda biteguye kwakirana yombi abakiliya bakumva ibyifuzo byabo
Ishami rya Ecobank rikorera i Remera ryari rimaze icyumweru rifata neza abakiliya
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Carine Umutoni, yumva ibyifuzo by'abakiliya
Abakiliya ba Ecobank basabwe kugaragaza ibyo bifuza kuri iyi banki

Amafoto: Kwizera Moses