Ni irushanwa ryakinwe ku nshuro ya kabiri, ribera ku kibuga mpuzamahanga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye i Nyarutarama, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 80 basanzwe bakina uyu mukino mu Rwanda.

Abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa batangiye guhatana saa Tanu za mu gitondo, amakipe 22 agizwe n’abakinnyi bane ndetse n’imwe yarimo batatu, ni yo yahataniye ibihembo.

Abakinnyi bahize abandi kuri uyu munsi mu gutera agapira kakagera kure cyane (Longest Drive) ni Jenny Linda mu bagore na William Hammond mu bagabo. Mu gihe abegereje agapira umwobo ari Jenny Linda mu bagore na Muvunyi Félicien mu bagabo.

Kuri uyu munsi hahembwe amakipe aho guhemba umukinnyi ku giti cye. Iyari igizwe na Kamanzi Louis, Araire Alex, Alain Ngirinshuti na Calvin Whitford ni yo yahize izindi ku manota 109, ikurikirwa n’iya Nick Barigye, Rakesh Wahi, Rwangombwa John na Tusabe Richard yagize amanota 102.

Ni mu gihe ikipe ya gatatu kuri uyu munsi yagize amanota 101 ari iya Roger Ndizera, Rutamu Innocent, Kayitani Robert na Adam Kymatare.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Kwizera Moses, yavuze ko inyungu yo gutera inkunga iri rushanwa igaragara, akaba ari yo mpamvu bazakomeza kurishyiramo imbaraga zabo.

Ati “Twishimiye kongera gufatanya n’ibindi bigo gutegura irushanwa rikomeye nk’iri rya Golf. Ni irushanwa rihuye n’intego zacu zirimo guteza imbere imikino itandukanye. Mu byo twaryifuzagamo harimo guhura n’abakiliya bacu, bivuze ko tuzakomeza no kurishyigikira no mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa CNBC Africa muri Afurika y’Iburasirazuba, Denham Pons, yavuze ko kwifatanya kw’ibigo byose ari amahirwe ku Rwanda rwifuza kuzamuka muri siporo by’umwihariko umukino wa Golf no mu bukungu.

MTN Rwanda isanzwe itera inkunga indi mikino irimo Tennis n’amagare by’umwihariko mu kuzamura impano z’abawukina no kwegereza abakiriya bayo serivisi z’itumanaho.

MTN Rwanda ni kimwe mu bigo bikomeye byateguye irushanwa rya CNBC Africa Corporate Golf Challenge 2025
Imikino yabereye ku kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas
Abakinnyi bahawe impano za MTN Rwanda
Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Kwizera Moses, na we yari mu bakinnye kuri uwo munsi
Abakozi ba MTN Rwanda bahuye n'abakiliya bayo
MTN Rwanda yari yserukanye ibikorsho byayo ngo irusheho kubyereka abakiliya
MTN Rwanda isanzwe igira internet yihuta
Irushanwa ryahuje abakinnyi bahurije hamwe amakipe
Abakinnyi bose batangiriye rimwe
Jenny Linda ari mu bakinnyi bitwaye neza
Sugi Felix, David Rwiyamirira, Jenny Linda na Sanday Kabarebe bakiniye hamwe
Jenny Linda ni we mugore wateye umupira ugera kure kurusha abandi
Abakinnyi bazengurutse imyobo 18 iri muri Kigali Golf Resorts & Villas
Nick Barigye yibukije abakinnyi ba Golf ko bagomba gukina ariko banaganira ku cyateza imbere ubukungu bwabo n'ubw'igihugu
CNBC Africa ni yo yari iyoboye ibindi bigo mu gutegura iri rushanwa
Ikipe ya gatatu yari iyobowe na Rutamu Innocent
Ikipe ya kabiri yagize amanota 102
Ikipe ya mbere ni iya Kamanzi Louis, Araire Alex, Alain Ngirinshuti na Calvin Whitford

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle