Urwo rugendo ruteganyijwe ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, aho abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazahaguruka kuri BK Arena berekeza mu ihuriro ry’imihanda kuri Kigali Convention Centre.

Zinda Victor yatanze ubuhamya, agaragaza ko abantu badakwiriye kwirara nubwo nta ndwara y’imbasa ikigaragara.

Ati “Narwaye imbasa mfite umwaka umwe, ni ko ababyeyi bambwiye, ariko byatewe no kuba ari ubumenyi buke bari bafite. Kuva icyo gihe nabayeho ubuzima bubabaje bwo guteshwa agaciro, kugenda ari ikibazo amabuye anyica nkururuka hasi, gusa narafashijwe bituma nanjye numva nafasha abandi.”

“Ubu nanditse igitabo kigaruka ku buzima bwanjye nabayeho kugira ngo gifashe abantu kwirinda iyi ndwara.”

Visi Perezida wa Rotary Club Kigali Golf, Julie Mutoni, yavuze ko igikorwa giteganyijwe kizatanga umusanzu ugaragara mu kugeza ubutumwa kuri benshi.

Ati “Hari ibikorwa byinshi dukora buri munsi n’ibikorwa ngarukamwaka kandi tugashyiramo amafaranga menshi ava mu banyamuryango. Ntabwo ari twe rero twabikora twenyine kuko dukeneye ubufasha bwa benshi badufasha kubugeza no ku bandi benshi.”

Perezida wa Rotary Club Kigali akaba ari n'Umuyobozi wa gahunda zo kurwanya virusi itera imbasa ku rwego rwa Rotary mu Rwanda, Dr. Alex Muderevu, yavuze ku bimenyetso by’iyi ndwara n’uko abantu bashobora kuyirinda.

Ati “Ibimenyetso byayo igihe umuntu amaze kuyandura birimo kubabara mu nda, kuruka no kubabara umutwe. Iyo itangiye kuzamuka itera ibibazo bikomeye cyane byangiza imyakura, bityo umuntu uyirwaye akaba ‘Paralysie’.”

Guverineri wungirije w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yavuze ko Umuryango Rotary International wiyemeje kurwanya imbasa nk’imwe mu ndwara zishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu aho bamaze gutangamo agera kuri miliyari 2,6 z’amadolari ku Isi yose kuva mu myaka 40 ishize.

Yongeyeho ko kandi Rotary International yafashije mu gukingiza imbasa abantu barenga miiliyoni 3,1 kandi ubukangurambaga bwo kuyirandura burundu ku Isi burakomeje.

Mu bihugu birenga 200 birimo n’u Rwanda, abana barenga miliyari 2,5 bakingiwe imbasa. Urukingo rw’imbasa rwatabaye ubuzima bw’abana barenga miliyoni 154, ni mu gihe buri mwaka ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 4 butabarwa.

Nyuma y’uko mu 2023 bigaragaye ko iyi ndwara yagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda ari byo Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Rwanda hapimwe abana bari munsi y’imyaka irindwi bagera kuri miliyoni 2,7. Ni umubare uri hejuru ya 95% by’abari mu gihugu hose.

Iyi ni yo mpamvu ubu bukangurambaga bugamije gukomeza gusaba ababyeyi gukingiza abana babo bakiri impinja.

Kuva mu 1993, u Rwanda ntiruragira umuntu n’umwe wanduye imbasa, mu gihe mu 2004 ari bwo rwahawe impamyabushobozi y'uko rudafite imbasa mu baturage barwo. Ni mu gihe ku Isi muri rusange imbasa igaragara muri Pakistan na Afghanistan.

Ahandi nko muri Afurika ibihugu byinshi byarayiranduye ariko hakaba hari n’ibindi bike idaheruka kugaragaramo ariko bitaremezwa ko yaharandutse burundu.

Masterjerb Birungi Paul wabaye Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu 2017, akanaba Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga mu 2004, yashishikarije Abanyarwanda kwinjira muri Rotary bakamenya bakanafatanya na yo mu bikorwa ikora ku Isi.

Ibi bizatanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu kuko ari umufatanyabikorwa wa leta, dore ko ari na yo yafatanyije na yo gushinga isomero rya Kigali Public Library riri ku Kacyiru.

Ubukangurambaga bwo kurandura imbasa buzakorwa abantu bava BK Arena bajya KCC
Imbasa ni indwara ifite urukingo ariko nta muti
Guverineri wungirije w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yagaragaje ko bamaze gutanga akayabo mu kurandura imbasa
Visi Perezida wa Rotary Club Kigali Golf, Julie Mutoni, yashishikarije abantu kuzifatanya na bo mu bukangurambaga bwo kurandura imbasa
Masterjerb Paul Birungi wigeze kuba Perezida wa Rotary Club Virunga yagaragaje ko kurandura imbasa bishoboka
Zinda Victor afite ubuhamya bwihariye yatewe n'imbasa