Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho Dushimimana n’umuryango we bazengurukijwe mu kirere cy’ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
‘100 Experience’ ni gahunda yateguwe na Skol igenewe abakunzi b’ibinyobwa bisembuye bya Skol Malt, aho kugira ngo ukine waguraga amacupa abiri y’iki kinyobwa, ubundi ugahabwa amahirwe yo gukina umukino wo kubazwa ibibazo rusange.
Ibi bibazo byarimo kubazwa abakuru b’ibihugu, imirwa mikuru y’ibihugu, abakinnyi ba filimi n’ibindi.
Irushanwa ryari mu byiciro bine, aho uwatsinze ibyiciro byose neza ari we wahembwe gutemberezwa mu ndege ya kajugujugu, ari kumwe n’abandi bantu babiri yihitiyemo.
Dusabimana yasobanuye ko atari azi ibijyanye n’iyi gahunda, ahubwo yaguze Skol bisanzwe byo kwishimana n’inshuti ze, kuko yarimo yishimira kuzamuka mu ntera kwe mu mirimo asanzwe akora.
Amaze kugura ibyo binyobwa ni bwo yabwiwe ko hari umukino ashobora gukina akaba yatsindira ibihembo birimo ‘headsets’, kujya gutembera muri Pariki y’Akagera, n’igihembo nyamukuru cyo gutemberezwa ibice bimwe by’igihugu mu ndege.
Ati “Njye nakinnye byo kwishimisha ntabwo nateganyaga ko natsinda. Mbese ni amahirwe umuntu aba yagize.”
Dusabimana yavuze ko kujyana n’umuryango we mu ndege ya Akagera Aviation ari ikintu cyamushimishije cyane ku buryo atazabyibagirwa, agahamya ko n’umuryango we wabyishimiye cyane.
Ati “Gutembera muri kajugujugu byari ibintu byiza cyane. Ubundi icyo nabwira abantu ni uko Skol ari ikinyobwa cyiza, ariko bajye bakinywa bibuka na gahunda ya tunyweless.”
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol, Marie-Paule Niwemfura, yavuze ko icyo bifuriza abakiliya babo ari ukugira ibihe byiza birenze kwicara ahantu baganira cyangwa basangira ibyo kunywa byabo gusa, ahubwo ari ukugira ngo abakiliya bagira ibihe bazahora bibuka.
Ati “Nk’uruganda twabasezeranyije kubaha ibirenze ibyo kunywa gusa ahubwo tunabaha ibihe bazahora bibuka. Gutsinda kwa Dieudonné kwerekana neza ibyo tuba tuvuga. Ibihe byiza byatangijwe no kwishimira intsinzi n’inshuti, bikarangizwa no gukora ikintu cyiza utazigera wibagirwa.”
Iyi gahunda ya ‘100 Experience’ yatangiye muri Gicurasi 2025, hagamijwe gukomeza guha ibihe byiza abakunzi b’ibinyobwa bya Skol Malt.






Loading comments...
Tanga igitekerezo