Iyi filimi yanditswe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, netse ni imwe mu nziza zatunganyirijwe mu Rwanda igeze kuri uru rwego.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dusabejambo yagize ati “Ni byishimo byinshi kuko ni ubwa mbere mu mateka ya sinema Nyarwanda kubona filimi yakorewe mu Rwanda, 100% igera ku rwego rw’i Cannes. Ni filimi maze igihe nkoraho, nagiye nkurana na yo kuko imaze imyaka 10 itarasohoka.”
Ni ubwa mbere filimi yakozwe n’Umunyarwandakazi itoranyijwe mu marushanwa yemewe y’iri serukiramuco, bitanga icyizere ku iterambere ry’uruganda rwa sinema nyarwanda.
Iyi filimi ishingiye ku buzima bwa Veneranda, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ugerageza kongera kubaka ubuzima bwe nubwo aba akomeje guhangana n’ingaruka z’ihungabana yatewe n’amateka yaciyemo.
Muri iyi nkuru, umwanditsi w’iyi filimi Ben’Imana agaragaza ingingo z’ingenzi zirimo kwibuka, kwihangana no guhererekanya amateka hagati y’ibisekuru.
Kuba iyi filimi yaratoranyijwe mu cyiciro “Un Certain Regard” bigaragaza ko Festival de Cannes ishishikajwe n’inkuru nshya zituruka mu bihugu birimo sinema itaramenyekana cyane.
Icyiciro kizwi nka ‘Un Certain Regard’ kizwiho kuvumbura impano nshya, kikerekana filimi zifite ubutumwa bushya mu miryango n’umuco muri rusange.
Uretse gutorwanywa ni na yo izafungura iki cyiciro.
Itsinda ry’abantu 12 baturutse mu Rwanda, ni ryo rizayihagararira mu imurikwa ku wa 19 Gicurasi, umwanya w’ingenzi cyane mu ruganda rwa Sinema i Cannes , aho habaho igikorwa bategura cyabaye umuco ukomeye, cyo kuzamuka ingazi zitukura imbere y’abanyamakuru, mu Gifaransa bita ’montée des marches’.
Hazakurikiraho kwerekana bwa mbere iyo filimi imbere y’abanyamakuru bakomeye muri uru ruganda rwa Sinema ku rwego mpuzamahanga.
Ben’Imana ifite kandi umwihariko w’ubufatanye bw’Abanyafurika. Yakozwe ku bufatanye n’umuhanga mu gutunganya filimi ukomoka muri Gabon, Samantha Biffot, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’Abanyarwanda na bo bo ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bigaragaza imbaraga z’ubufatanye bwa sinema nyafurika bukomeje kwiyongera.
Uretse kuba ari igikorwa cy’ubuhanzi, kuba iyi filimi yaratoranyijwe byerekana ko sinema nyarwanda iri kuzamuka ndetse ifite ubushobozi bwo kuvuga inkuru zireba Isi yose ariko zishingiye ku mateka n’ukuri kwayo.








Loading comments...
Tanga igitekerezo