Iyi filime yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe Festival de Cannes mu cyiciro kizwi nka ‘Un Certain Regard’.

Iki cyiciro kibarizwamo filime zifite uburyo budasanzwe bwo kubara inkuru, by’umwihariko kigashyira imbere abari muri sinema bashya.

Ni filime ya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe muri iri serukiramuco, nyuma ya Munyarugabo yasohotse mu 2007 ariko yakozwe n’Umunyamerika, Lee Isaac Chung.

Ben’Imana yubakiye ku nkuru y’umugore wiswe Veneranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waje kongera kwiyubaka akamererwa neza.

Icyakora aza gushegeshwa n’umukobwa we utwara inda atateganyije bikamwibutsa ahahise he.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye muri Sinema Nyarwanda nka Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye muri Papa Sawa nka Marigarita ukina ari we Veneranda.

Harimo kandi Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, Uwabeza Léocadie wamamaye nka Nyiragitariro, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko na Tuyisenge Aime Valens.

Mbere yo kuyobora Ben’Imana, Dusabejambo azwi muri filime nka A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza.

Ben’Imana yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire, Samantha Biffot afatanyije na Umunyarwandakazi, Uwayezu Marie Epiphanie, Umunya-Misiri, Mostafa El Kashef.

Iserukiramuco ‘Festival de Cannes’ ry’uyu mwaka riteganyijwe kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2026 mu Bufaransa.

Filimi Ben'Imana yabaye iya mbere yayobowe n'Umunyarwanda yatoranyijwe muri Festival de Cannes yo mu Bufaransa