Iki gihembo cyatanzwe mu isozwa rya Festival de Cannes 2026, aho Ben’Imana yahize izindi filime za mbere 30 zari zatanzwe mu byiciro bitandukanye by’iri serukiramuco. Iyi filime yari yerekanwe mu cyiciro cya Un Certain Regard kigenerwa filime zifite uburyo bwihariye bwo kuvuga inkuru no gucukumbura ibibazo byimbitse by’umuryango.
Ben’Imana ishingiye ku nkuru yibanda ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutabera, imbabazi n’urugendo rw’ubwiyunge.
Igaruka ku nkiko Gacaca zashyizweho nyuma ya Jenoside kugira ngo zifashe mu butabera no kongera kubanisha Abanyarwanda, binyuze mu kuvuga ukuri, kwemera ibyabaye no gushaka inzira yo kubana nyuma y’amateka akomeye.
Inkuru yayo igaruka kuri Veneranda, umugore usaba imbabazi imbere y’abaturage mu rukiko Gacaca mu mudugudu we. Ku rundi ruhande hari Suzanne, murumuna we, ushaka ko abakekwaho kwica umugabo we n’umwana we bavuga ukuri. Hari kandi Tina, umukobwa wa Veneranda, ugaragaza uburyo urubyiruko rutabonye Jenoside ariko rukomeje kubaho mu ngaruka zayo mu miryango no mu gihugu.
Ibi bituma Ben’Imana itaba gusa filime ivuga ku mateka, ahubwo ibaza ikibazo gikomeye cy’uburyo igihugu gishobora gukira ibikomere bitavugwa n’uburyo ukuri, imbabazi n’ubutwari bw’abagore bishobora kuba umusingi w’ubwiyunge.
Marie-Clémentine Dusabejambo yavuze ko yakoze iyi filime agamije guha icyubahiro abagore b’abanyarwanda, by’umwihariko ababyeyi bagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko aba bagore, nubwo banyuze mu bikomere bikomeye, bagize ubutwari bwo gukomeza kubaho, gutanga imbabazi no gufasha umuryango kongera kwiyubaka.
Perezida w’akanama nkemurampaka ka Caméra d’Or, Monia Chokri, yavuze ko iki gihembo gihawe umuntu wahisemo ijambo aho guceceka, agahitamo kugaruka ku mateka akomeye kandi atoroshye kuvuga.
Intsinzi ya Ben’Imana ni amateka akomeye kuri sinema nyarwanda. Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutangiye kugira ijambo rikomeye ku rubuga mpuzamahanga rwa sinema, atari gusa nk’igihugu gifite inkuru zikomeye zo kuvuga, ahubwo nk’igihugu gifite abahanzi bashoboye kuzivuga mu buryo bufite ubuhanga n’imbaraga zo gukora ku mutima w’abareba filime ku Isi yose.
Iyi filime kandi ifite umwihariko wo kuba ari umushinga mpuzamahanga kuko usibye kuba yarakozwe n’Umunyarwanda, ariko yagizwemo uruhare n’abandi bahanga bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Gabon, u Bufaransa, Norvège na Côte d’Ivoire.
Mu bayigizemo uruhare harimo Samantha Biffot wo muri Gabon, umwe mu batunganyije iyi filime.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko iyi filime yatumye u Rwanda na Afurika birushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Iyi filime yatanze indi sura, rwose yakoze ku mutima ku bantu benshi cyane. Ndumva mu masomo abantu benshi bagiye bavuga bamaze kubona filime abo twashoboye kuvugana nabo, bagiye bavuga ko ari ubwa mbere babonye filime imeze gutya, kandi iri serukiramuco ryerekana filime zirenze 100 […] byatumye bagira amatsiko kurushaho yo kumva umuco wo mu Rwanda uko umeze, uko inganda ndangagaciro za sinema zihagaze, bari bishimye cyane kubona filime ikoze neza kuri urwo rwego.”
Yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi igiye kurushaho gushyigikira abahanzi bakagera ku rwego bashobora kumurika ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga no guteza imbere uruganda rwa sinema.
Ku wa 22 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagaragaje ko iyo filime ari ishema rikomeye k’u Rwanda bijyanye n’amateka ibumbatiye.
Yagize ati “Gutoranywa kwa Ben’Imana mu iserukiramuco rya filime rya Cannes mu cyiciro cya Un Certain Regard ni ishema rikomeye ku gihugu cyacu ndetse ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’ubudasa by’abahanzi b’Abanyarwanda. Iki gihangano kigaragaza ubukungu bw’amateka yacu n’uburemere bw’inkuru zivugiwe n’Abanyarwanda.”
Yakomeje ati “Turashimira byimazeyo umuyobozi wa filime Marie-Clémentine Dusabejambo, ikipe yose yakoze iyi filime, ndetse n’abayitunganyije, ku bw’umuhate n’ubwitange byabagejeje kuri uru rwego rwo hejuru muri sinema mpuzamahanga.”
La sélection de « Ben’Imana » au Festival de Cannes dans la catégorie « Un Certain Regard » est une fierté nationale et une reconnaissance du talent et de la créativité rwandaise. Cette œuvre montre la richesse de notre histoire et la profondeur de récits inspirants portés par… pic.twitter.com/ABDX0XTp0X
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) May 22, 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko gutoranywa kwa Ben’Imana mu iserukiramuco rya Cannes ari ishema rikomeye ku Rwanda no ku Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wagize uruhare mu kuyitunganya.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, nawo washimiye Marie-Clémentine Dusabejambo hamwe n’itsinda ryose ryakoze kuri filime Ben’imana.
Wakomeje ubutumwa bwawo ugira uti “Iyi filime yatewe inkunga na Organisation Internationale de la Francophonie binyuze muri Fonds Image de la Francophonie, ikaba yegukanye igihembo gikomeye kigaragaza impano, ubuhanga n’ubukire bya sinema y’Ibihugu bikoresha Igifaransa.”
Félicitations à la réalisatrice Marie-Clémentine Dusabejambo et à toute l’équipe du film "Ben’imana", qui décroche la Caméra d’or au @Festival_Cannes, récompensant le meilleur premier film dans toutes les sections du festival.
Soutenu par l’OIF à travers le Fonds Image de la… pic.twitter.com/81SQ4B444K
— La Francophonie (@OIFrancophonie) May 24, 2026
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abahanga muri sinema n’abandi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo nyuma y’uko iyi filime yegukanye icyo gihembo.








Loading comments...
Tanga igitekerezo