Iyi filime yerekanywe bwa mbere mu Iserukiramuco rya Filime ‘Toronto International Film Festival’ tariki ya 5 Nzeri 2025, nyuma yaho yaje kujya hanze ariko mu nzu zerekana filime gusa ‘Theatres’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Iyi filime iri mu ziteye ubwoba (Horror) yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ishingiye ku nkuru y’umusore ukinamo yitwa Bear uza kugirira ibyiyumviro by’urukundo inshuti ye yo mu bwana y’umukobwa yitwa Nikki Freeman baba bakorana mu iduka ricuruza ibikoresho by’umuziki.

Uyu musore umunsi umwe ajya mu iduka agiye guhaha bisanzwe akabonamo agakoresho kitwa ‘One Wish Willow’ kaba gashobora gusubiza icyifuzo kimwe cyawe ufite. Nyuma yo kukagura, uyu musore agaha icyifuzo cy’uko wa mukobwa Nikki yamukunda bakaba abakunzi.

Ibyifuzo bye biba impamo ariko bigateza ibibazo bikomeye kuri bombi, aho bitewe n’urukundo rwinshi Nikki aba asigaye amufitiye atangira gukora ibikorwa bidasanzwe birimo kuryama yakanguka agasanga uyu mukobwa arimo amwitegereza cyane, kumubuza kujya ku kazi, gutangira kubona ibintu wenyine undi atabona, n’ibindi bitera ubwoba abareba iyi filime.

Iyi filime ifite iminota 109 yatunganyijwe hifashishijwe 750.000$, gusa kuri ubu imaze kwinjiza miliyoni 156$.

Aya mafaranga yayinjije binyuze mu baguze uburenganzira bwo kuyerekana ku mbuga zerekana filime ndetse n’abantu benshi bagura amatike kandi ahenze yo kujya kuyireba mu nzu zerekana filime kuko ari ho honyine iboneka kugeza ubu.

Obsession yanditswe ndetse iyoborwa na Curvy Baker, umusore w’imyaka 26 y’amavuko umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri YouTube. Iyi filime ifite kandi abakinnyi b’imena umunani barangajwe imbere na Michael Johnston ukinamo yitwa Bear, ndetse na Inde Navarrette ukinamo yitwa Nikki.

Bitewe n’uburyo iyi filime yakiranywe urukundo rwinshi mu nzu zerekana filime biteganyijwe ko kugira ngo ibe yajya hanze ku mbuga zerekana filime nka Peacock, Amazon Prime Video n’izindi bishobora kuba atari vuba.

Reba agace gato ka filime 'Obsessions'