{Byari biteganyijwe ko tariki 15 Mutarama 2014 Butera Jeanne d’arc uzwi nka Knowless yari kwerekeza muri Tanzania gukina filimi hamwe n’ibyamamare muri sinema yahoo ntibishobotse bitewe n’impinduka zabaye mu mitegurire ya filimi igomba gukinwa.}

Aganira na IGIHE Dennis Nsanzamahoro uzakinana na Knowless muri iyi filimi yagize ati “Abashinzwe gutegura iyi filimi barampamagaye bambwira ko hari ibikiri gutunganywa ku buryo filimi itahita itangira gukinwa muri iriya minsi, gusa ntibadutangarije igihe njye na Knowless dushobora kwerekeza muri Tanzania ariko bazatubwira nibitungana”.

Dennis avuga ko Knowless yifujwe na Vincent Kigozi ukuriye Step Entertainment iri gutegura iyi filimi ubwo yamubonaga aririmba kurubyiniro rwa Kigali Serena Hotel amusaba ko yazakina muri iyi filimi ari gutegura izaba irimo ibyamamare muri Sinema nka Oprah, Vincent Kigozi n’abandi bazwi muri Sinema yo mu karere no muri Afurika yose.

Mu kumenya icyo Knowless avuga kuri izi mpinduka no kuba ntacyo zazabangamira izindi gahunda ze twagerageje kumuvugisha ariko ntiyaboneka.

Knowless ntazerekeza muri Tanzania gukina filimi ku gihe cyari giteganyijwe

Muri iyi filimi Knowless azakina ari umukobwa wakunzwe cyane n’umwana wa Perezida wa Tanzania, ariko ababyeyi be ntibifuze ko yakundana n’umuyamahanga, ahubwo bakifuza ko umuhungu wabo akundana n’umukobwa wo mu bakire kandi wo muri icyo gihugu.

Knowless ntabwo ari we munyarwanda wenyine uzagaragara muri iyi filimi kuko azaba ari kumwe na Dennis Nsanzamahoro wamenyekanye nka Rwasa, we akazakina ari umurinzi wa Perezida wa Tanzania muri iyi filimi.

Denis Nsanzamahoro uzakinana na Knowless muri iyi filimi yo muri Tanzania

Ni ku nshuro ya kabiri Knowless azaba agaragaye muri Sinema kuko yagaragaye akina muri filimi “Iyo menya” yakozwe na Link Media Production yo mu Rwanda.

[email protected]