{Ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2012 ni ho IGIHE yaganiriye n’Umuhanzi, Umunyamakuru akaba n’Umukinnyi wa sinema, VD Frank ayitangariza uburyo filimi ye “Tuzibanira” ihagaze ku isoko, ndetse agira n’icyo ayitangariza ku mubano we na Dada Cross.}
VD Frank yatangarije IGIHE ko filimi “Tuzibanira” imaze ibyumweru bitatu gusa ku isoko ariko ikaba imaze kujya ku mwanya wa kabiri muri filimi zigurwa cyane mu Rwanda, iya mbere ikaba ari “Nta heza h’isi”.
VD Frank yavuze ko kugeza ubu amaze kugurisha Kopi 2.500, mu minsi itatu ya mbere kopi yayo imwe ikaba yaraguraga 1.500 nk’uko bisanzwe kuri filimi igisohoka, gusa ubu ikaba igura igihumbi kimwe cy’amafanga y’u Rwanda, aho wayisanga hose.
Iyi filimi “Tuzibanira”, VD Frank yayikoreye muri kompanyi ye yitwa “Kigaliwood Cinema”; ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko ikaba ishobora guhindurwa mu rurimi umukiliya yifuza kuyirebamo (sub-titles).
Ku byerekeye umubano we na Dada Cross, VD Frank yadutangarije ko bamenyaniye mu Buholandi mu 2008, ubu bakaba baziranye neza.
Yagize ati: “Dada Cross twamenyaniye hanze y’u Rwanda, ndumva niba ntibeshya hari mu 2008, nari mfite concert mu Buholand, ariko twari dusanzwe tuvugana. Tuza guhura yaje muri icyo gihungu. Uko nabonye Dada, nasanze ari umukobwa mwiza, uzi gutera ibiparu cyane, hanyuma ambwira ko yari yaje gutembera. Mubaza niba yari yaje muri concert yanjye, ansubiza ko na byo byarimo. N’uko twakomeje kuganira cyane kugeza n’ubu tukaba tubanye neza nta kibazo. Gusa nkunda ukuntu anganiriza nanjye bikantera kumukunda cyane.”
Abajijwe niba ari we mukunzi we yasubije agira ati: “Ahaha! Kuki se umbajije ko ari we mukunzi wanjye? Usibye ko anabaye we nta cyo naba mpombye bcz (kuko) ndamuzi neza, na we aranzi kandi ntabwo afite gusamara cyane nk’abandi bakobwa mpura na bo.”
VD Frank ubusanzwe ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radiyo Bukedde Fm yo mu gihugu cya Uganda, ubu yinjiye mu mwuga wa sinema ahamya ko urusha agaciro kure muzika, ngo kuko muzika imugora kandi nta nyungu ifatika igira, mu gihe filimi ihenda kuyisohora ariko ikakungura.
Gusa yemeza ko atazareka muzika, ngo azagerageza kuyigenera umwanya uyikwiye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo