Inkubi y’umuyaga yitwa Melissa yibasiye Jamaica ikangiza byinshi ndetse igahitana n’ubuzima bw’abantu yatumye u Rwanda rwoherezayo itsinda ry’abasirikare bagiye gufasha mu mirimo yo gusana ibikorwaremezo nk’inzu z’abaturage ibiraro n’ibindi.
Nyuma y’icyo gihe ni bwo bamwe bamenye ko iki gihugu gifite Umugaba Mukuru w’Ingabo w’umugore.
Utekereza ko ku Isi hari abagore bangahe bafite izo nshingano zo kuba Umugaba mukuru w'Ingabo?
Mu 2022 Jamaica yatunguye Isi ubwo yatangazaga ko Antonette Wemyss-Gorman yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica.
Ni ibintu byatunguranye cyane kuko ari ubwa mbere Isi yari igize umugore kuri uwo mwanya by’umwihariko uwo mugore akaba ari n’umwirabura.
Ni ibintu bitari bimenyerewe ko abagore bagera kuri uyu mwanya cyane ko ukunze gusanga umubare w’abagore mu gisirikare ari muto, kuko mu myaka yashize basaga n’ababujijwe kujya mu gisirikare, kigaharirwa abagabo.
Abagore batangiye kujya mu gisirikare mu 1916 mu Ntambara ya Mbere y’Isi, ariko icyo gihe abajyagamo babaga ari abaforomo n’abandi bo gufasha ingabo ku rugamba ariko ntibageraga aho urugamba rubera.
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, guhera mu 1941 ni bwo abagore noneho batangiye kwemererwa kugera ku rugamba bakaba banarwana.
Nyuma y’aho abagore batangiye kugenda binjira mu gisirikare, aho nko mu Rwanda 6% y’abagize igisirikare ari abagore.
Mu Rwanda umugore ufite ipeti ryo hejuru ni ufite ipeti rya Colonel, aho abafite iryo peti bagera mu munani.
Ni mu gihe muri Jamaica ho ubu umugore ufite ipeti ryo hejuru ari Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman kuko afite ipeti rya kabiri ryo hejuru mu gisirikare.
Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman ni umugore w’imyaka 53, wubatse ndetse ufite umwana umwe, umaze imyaka irenga 29 mu ngabo za Jamaica.
Wemyss-Gorman yakuriye mu gace ka Top Alston mu karere ka Clarendon muri Jamaica. Amashuri abanza yayize Knox Preparatory School, ayisumbuye ayakomereza muri Knox College.
Wemyss-Gorman yagiye mu gisirikare mu 1992 ubwo yari afite imyaka 19, aho yahise ajya kwiga ibijyanye n’igisirikare muri kaminuza yo mu Bwongereza, Britannia Royal Naval College.
Mu 1994, yasubiye muri Jamaica aho yahise ahabwa inshingano zo kuyobora ubwato (navigating officer) bwa HMJS Paul Bogle mu gisirikare kirwanira mu mazi cyo muri iki gihugu.

Uyu mugore yamaze imyaka 15 akora inshingano zitandukanye zijyanye no gucungira Jamaica mu mazi (JDF Coast Guard) cyane ko iki ari igihugu kigizwe n’ibirwa. Muri izo nshingano yayoboye ubwato bwa gisirikare butandukanye ashinzwe gutegura ibikorwa byose by’ubwo bwato (operation Officer).
Yanabaye umuyobozi w’ibiro byo kubutaka bishinzwe kureberera ibikorwa by’ingabo zo mu mazi z’iki gihugu.(Officer Commanding Shore Base). Yari ashinze kumenya ko abasirikare bose bo mu bwato bafite ibikoresho byose bakenera, kubatoza, kumenya ko ubwato bwose nta bibazo bufite ndetse n’ubushobora kujya ku rugamba n’ibindi.
Mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo yabanje kuba umuyobozi wungirije w’Ishami ry’ingabo za Jamaica rirwanira mu kirere (Second in Command of the JDF Air wing).
Wemyss-Gorman kandi yagiye akora inshingano zitandukanye mu nzego za leta aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ingendo zo mu mazi mu cyahoze ari Minisiteri y’Ubwikorezi muri iki gihugu.
Muri urwo rugendo rwe ntiyahwemye no gukomeza kwiyungura ubumenyi kuko yize muri kaminuza US Naval War College yo muri Amerika, aho yahuguwe ku bijyanye n’intambara ndetse n’igisirikare, ndetse afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano w’igihugu (National Security and Strategic Studies) yakuye muri kaminuza ya University of the West Indies.
Yahawe kandi imidari y'ishimwe irimo uwo kumara igihe kinini mu nshingano n'ubuyobozi bwiza (Medal of Honour for Long Service and Good Conduct), umudali w’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu mu cyiciro cy’abasirikare (Jamaica’s Order of Distinction (Officer Class), n'indi myinshi.
Kuri ubu ni umwe mu bagore b’icyitegererezo ku Isi dore ko we na General Jennie Carignan wa Canada ari bo bagore bonyine bagize uyu mwanya ku Isi.
Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda, aherutse gusura ingabo z'u Rwanda zagiye gufasha iki gihugu kubaka no gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga iherutse kwibasira Jamaica.
Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye cyane itsinda ry’abasiririkare ba RDF ku kazi keza barimo gukora ku bufatanye na bagenzi babo ba Jamaica, agaragaza ko inkunga ya RDF ifite uruhare rugaragara mu gutabara imiryango yibasiwe n’inkubi y’ imiyaga.
Ku wa 14 Mutarama 2026 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira.






Loading comments...
Tanga igitekerezo