Iri zamuka ryagaragaye mu bikorwa byose by’iki kigo birimo serivisi zijyanye n’amajwi, internet na Mobile Money.

Muri icyo gihe, abakiliya ba MTN Rwanda bazamutseho 10,6% bagera kuri miliyoni 8,4, abakoresha internet biyongeraho 19,6% bagera kuri miliyoni 2,7, mu gihe abakoresha Mobile Money mu kwezi biyongereyeho 20,5%, bagera kuri miliyoni 6,3.

MTN Rwanda ivuga ko uku kuzamuka kugaragaza imbaraga z’icyerekezo cyayo cyo guhuza itumanaho n’ikoranabuhanga mu by’imari, n’icyizere ifite mu gukomeza gushora imari no kwagura ibikorwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Monzer Ali, yavuze ko imiterere y’urwego rw’itumanaho mu Rwanda itanga amahirwe ku gihugu no ku barukoramo nka MTN Rwanda.

Yakomeje ati “Kuba hari politiki isobanutse n’ubushake bwo guha Abanyarwanda bose amahirwe angana yo kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga, bituma gufata ibyemezo by’ishoramari byoroha, bityo tukibanda ku by’ingenzi: guhanga ibishya mu bicuruzwa na serivisi, gutanga serivisi nziza ku bakiliya no gutanga itumanaho ntagereranywa.”

“Ni byo bigaragara muri uyu musaruro wabonetse. Kuzamuka mu gukoresha internet, serivisi z’amajwi na Mobile Money, ndetse abakiliya bagakomeza kugana umuyoboro wacu no gukoresha serivisi zacu buri munsi.”

Yashimangiye ko inyungu y’igihembwe cya mbere itanga icyizere ku rugendo rusigaye imbere muri uyu mwaka.

Muri rusange amafaranga yinjijwe no gukoresha internet yiyongereyeho 10,7% ugereranyije n’umwaka ushize bigizwemo uruhare n’izamuka rya internet ikoreshwa kuri 64,7%, gukomeza kwimuka abakiliya bava kuri 3G bajya kuri 4G, n’izamuka ry’abakoresha smartphones bageze kuri 44,9%.

Amafaranga ava ku guhamagara na yo yongeye kuzamuka agera ku 8,2% kubera impamvu zirimo ibiciro byo guhuza imiyoboro y’itumanaho.

Muri rusange, amafaranga yinjiye mbere yo kwishyura inyungu ku nguzanyo, imisoro, n’igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga yazamutseho 32,8%, agera kuri miliyari 34.0 Frw.

Mobile Money yakomeje kugira uruhare runini mu kuzamuka kw’amafaranga yinjira, aho yiyongereyeho 30,2% ugereranyije n’umwaka ushize kandi ikagira uruhare rwa 52,7% mu mafaranga yose ava muri serivisi.

Iri zamuka ryatewe n’ukwiyongera kw’abakoresha serivisi z’imari kuri telefoni no gukomeza kwiyongera kw’abakoresha MoMo bageze kuri 75,2% by’abakoresha telefone zigendanwa.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal U Kagame, yavuze ko icyizere abakiliya bagirira MoMo ari cyo gituma ikoreshwa ryayo rikomeza kwaguka.

Yakomeje ati “Uretse kwishyurana, turi kurushaho korohereza abantu kubona serivisi z’imari, korohereza ubucuruzi, gushyigikira abatanga inguzanyo no gutanga ibisubizo bifatika bibereye buri Munyarwanda. MoFlex ni urugero ruheruka rw’icyo cyerekezo.”

“Uburyo u Rwanda rushyigikira ikoranabuhanga mu by’imari buduha icyizere cyo gukomeza guhanga udushya, kandi dukomeje kwiyemeza kubaka uburyo nyabwo kandi burambye bufasha buri wese kugerwaho na serivisi z’imari.”

Ingano y’ibikorwa byakorewe kuri Mobile Money yiyongereyeho 30,5% muri icyo gihembwe.

Muri Werurwe 2026, MoMo Rwanda yashyize ahagaragara MoFlex, uburyo bw’inguzanyo bworoshye bwatangijwe ku bufatanye na Ecobank Rwanda Plc na Yabx, bugamije kongera uburyo bwo kubona inguzanyo ku bantu ku giti cyabo no ku bucuruzi.

Ubu buryo kandi bushimangira uruhare rwa MoMo mu guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo kugeza serivisi z’imari ku bantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Monzer Ali, yavuze ko imiterere y’urwego rw’itumanaho mu Rwanda itanga amahirwe ku gihugu no ku barukoramo