Byose byatangiye umwe mu bakoresha X ashyira amashusho kuri uru rubuga, agaragaza Ngabo Karegeya, ashyikirana n’inka zo mu Busuwisi ubona ko bahuje urugwiro.
Uwo muntu ufite konti yise Joe__Bassey yagize ati “Umworozi wo muri Afurika mu Rwanda yagiye mu Busuwisi abasha gushyikirana no kugenzura inka zitari ize.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatanze igitekerezo kuri ubwo butwumwa ati “U Rwanda.”
Karegeya na we aramwibwira ati “Nitwa Ngabo ariko mu gihugu cyanjye mu Rwanda, banyita Umushumba… Ni njye uri muri ariya mashusho. Nakuranye n’inka kuri njye inka ni umuryango ariko rimwe na rimwe ababyeyi banjye na bo bazitaho.”
Ngabo yagaragaje ko yakuze akunda inka cyane kuruta n’ababyeyi be kuko hari ubwo bamukubitaga ariko zo zikamubanira, anamwibutsa ko mu Bigogwe ahafite ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, ndetse yakira abantu bikarangira abahinduye abashumba.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, atazuyaje yahise amusubiza ati “Nkunda u Rwanda.” Abyandika mu Kinyarwanda.
Uyu muyobozi wa OMS yashimiye Ngabo wamusangije inkuru ye agaragaza ko urukundo n’isano afitanye no mu Bigogwe ndetse n’inka rudasanzwe.
Ati “Ni iby’agaciro kuba aho wakuriye warahahinduye ahakira abantu neza. Komeza ube uwo uri we wakira abantu. Wowe na VisitBigogwe mbifurije ibyiza.”
Ngabo na we yamusubije ko atari we uzarota Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus asuye mu Bigogwe.
Mu 2023 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.
Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yahahinduye ahasurwa n’abantu batandukanye, kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku bantu basanzwe bakunda gutembara, baba Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Nkunda u Rwanda!
Thank you for sharing your story, dear Ngabo. The love and connection you have with your cows and your village is truly special. It's beautiful that you turned your childhood into a welcoming experience for others. Keep being that caring person. Wishing you and… https://t.co/IN28cCVZmF
— Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) April 19, 2026







Loading comments...
Tanga igitekerezo