Ni hoteli zirimo Hotel Kibeho yubatswe na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ifite ibyumba 36 iri kugana ku musozo. Izuzura itwaye asaga miliyari 2.2Frw.

Hari kandi Pacis Hotel y’Abenebikira igiye kuzura itwaye asaga miliyari 1.8 Frw. Iyi hoteli yaraguwe yongerwaho ibyumba 46 ndetse n’ibindi byumba rusange (dortoirs) bishobora kwakira abasaga 120, ibiyiha ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 300.

Umubikira wo mu Muryango y’Abenebikira, Umutesi Marie Emilienne, ukorera muri Pacis Hotel, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli na mbere yose yubatswe hagamijwe gusubiza ibyifuzo by’abagana Kibeho, bajyaga barara hanze.

Ati “Dufitemo ibyumba binini byajyamo abantu batandatu baziye rimwe gifite ubwiherero, ndetse twishimira ko ibyo bizafasha abaciye bugufi, kugira ngo na bo bisangemo. Twarabatekereje ngo na bo bajye ahantu heza.”

Umutesi yakomeje avuga ko nk’abantu babimburiye abandi mu rugendo rwo kubaka amacumbi y’abasura Kibeho mu myaka hafi 20 ishize, bikwiriye kubera abandi urugero.

Ati “Nkatwe twatangiriye ku kantu kafashaga abantu kuruhuka bafata akantu ko kurya gusa, bigenda bizamuka bishingiye ku busabe bw’abakiliya. Twatinyura n’abandi bakaza kubaka hano i Kibeho, kuko ntiwahomba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bakomeje gushyira mu bikorwa imishinga yo kongera amacumbi i Kibeho aho uretse izi nyubako zigiye kuzura, hari n’izindi eshatu ziri kuvugurwa.

Yagize ati “Turacyasaba abafatanyabikorwa biganjemo abikorera, kudufasha kongera ibikorwa bifasha abakerarugendo, ndetse no kwibuka gutanga serivisi nziza kugira ngo abagana Kibeho bashobore kubona serivisi zihuse kandi ntamakemwa.”

Ubusanzwe i Kibeho habarurwaga ibyumba byakira abantu 210. Izi nyubako zombi zigiye kuzura zizahita zikuba hafi gatatu uyu mubare.

Abasura Kibeho bageze kuri 1.200.000 buri mwaka, ibishimangira ko ubukerarugendo bushingiye ku myemerere bukomeje gutera imbere.

Pacis Hotel yaravuguruwe
Pacis Hotel ifite amagorofa marebare
Soeur Umutesi Marie Emilienne umwe Benebikira bagenzura Pacis Hotel yavuze ko iyi hoteli igeze ku bushobozi bwo gucumbikira abasaga 300
Kibeho Hotel na yo yujujwe na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, iri mu zitezweho gufasha kubona amacumbi ku basura Kibeho
Meya w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko uretse izi hoteli ebyiri ziiri kuzura, hari n'indi mishinga itanu iri gukorwaho izongera umubare w'amacumbi i Kibeho
Kibeho Hotel yuzuye itwaye asaga miliyari 2.2 Frw
Mu kuvugurura Pacis Hotel bongeyemo n'igice cya shapeli izajya ifasha abashyitsi gusenga
Pacis Hotel kubye gatatu umubare w'abo yakira
Biteganyijwe ko bitarenze ko muri Kanama 2026 Pacis Hotel ivuguruye izaba yatangiye kwakira abantu