Ibitaro bya Mugonero byubatswe n’abamisiyoneri b’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu 1931, kuri Misiyoni ya Ngoma.

Uko imyaka yagiye ishira byagiye byongererwa inshingano, aho kuri ubu biha serivisi abaturage ibihumbi 150 barimo abo mu Karere ka Karongi no mu Karere ka Nyamasheke.

Bitewe n’imyaka byari bimaze, inzu zabyo nyinshi zari zimaze gusaza izindi zitajyanye n’igihe, ibyatumye Leta ku bufatanye n’Itorero ry’Abadivantisite batangira gahunda yo gusimbuza inzu bikoreramo, ariko bikorwa mu byiciro.

Mu nzu zimaze kuvugururwa harimo inzu ivurirwamo abana, inzu yo kubyariramo n’inzu ikoreramo abakozi n’abayobozi b’ibi bitaro.

Umuhoza Mediatrice wivuriza kuri ibi bitaro, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bitaravugururwa bari bafite impungenge ko bishobora guteza impanuka.

Ati “Imvura yaragwaga ukabona hari aho amazi ari ku manuka ku nkuta kubera inzu zishaje, ibitanda by’abarwayi byari bishaje kandi ari bike, abarwayi baba benshi bikaba ikibazo.”

Mutuyimana Jean Claude wahivurije uburwayi bw’amagufa avuga ko bitaravugururwa kuhivuriza byari bigoye bitewe n’uko ahatangirwa serivisi hari hato.

Ati “Mbere kwivuriza hano byabaga bigoye kubera ko inzu zari zishaje, ari ngufi, kandi hatisanzuye. Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa bavuguruye ibi bitaro. Imbogamizi isigaye n’umubare muke w’abaganga n’abaforomo”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Mugonero, Mwumvaneza Mutagoma yabwiye IGIHE ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro imaze gutwara arenga miliyari 1Frw, arimo miliyoni 700Frw zakoreshejwe mu kuvugurura inzu y’ababyeyi, miliyoni 135Frw zakoreshejwe mu kubaka inzu ikoreramo abakozi n’abayobozi n’ayakoreshejwe mu kuvugura inzu ivurirwamo abana.
Ati “Imbogamizi isigaye ni abavura badahagije, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, ariko dufite icyizere ko bazaboneka vuba, kubera gahunda ihari yo gukuba kane umubare w'abaganga mu myaka ine. Ababyaza dufite batandatu muri 19 dukeneye, abaforomo dufite 41 muri 58 dukeneye, abaganga b'inzobere nta n'umwe dufite, uwo twari dufite uvura amagufa yari umumisiyoneri yaragiye dutegereje ko bazaduha undi.”

Ibitaro bya Mugonero bikorana n'ibigo nderabuzima icyenda birimo birindwi byo mu karere ka Karongi na bibiri byo mu Karere ka Nyamasheke. Abaturage batuye muri zone ibi bitaro bikoreramo ni ibihumbi 150.

Abenshi mu bagana ibi bitaro bifite ibitanda 130, baba bivuza indwara ziganjemo iz'ubuhumekero, iz’amagufa n’inzoka zikomoka ku mwanda n’ibindi.

Dr Mutagoma uyobora Ibitaro bya Mugonero avuga ko imirimo yo kuvugura ibi bitaro ikomeje kuko hari kuvugururwa ahazajya havurirwa amagufa
Ibitaro bya Mugonero byita ku barenga ibihumbi 150
Kuvugurura Iitaro bya Mugonero byongereye ubwiza bwabyo
Miliyari 1 Frw yifashishijwe mu kuvugurura ibitaro bya Mugonero