Mu makosa yagaragaye harimo ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta bingana na 40%, gukoresha amafaranga ntihagaragazwe uko yakoreshejwe, gushora Leta mu manza igatsindwa, kwishyura abakozi ba baringa n’ibindi bitandukanye.
Raporo yatangajwe kuri uyu wa 2 Mata 2026, yagaragaje ko mu busesenguzi bwakozwe, byagaragaje ko amakosa yakozwe mu turere n’Umujyi wa Kigali bishingiye ku gusohora amafaranga, byagaragaye ko arenga miliyari 14,25 Frw yahombye avuye kuri miliyari 4,08 Frw yari ho muri 2022-2023.
Ni amafaranga arimo miliyari 10,08 Frw mu Mujyi wa Kigali, yari kuri konti y’Umujyi wa Kigali yagombaga kwifashishwa mu kwishyura ingurane ku baturage.
Muri rusange TI Rwanda yerekanye ko arenga miliyari 13 Frw yakoreshejwe ariko ugasanga adafite ibimenyetso biyaherekeza cyangwa bishobora kuyasobanura.
Imicungire mibi y’imitungo y’uturere no kutayandikisha byagaragaye ko bigeze kuri miliyari 715,105 Frw bivuye kuri miliyari 369,56 mu mwaka wa 2022-2023.
Ku makosa adashingiye ku gusohora amafaranga ahubwo ajyanye n’imiyoborere, hagaragaye amakosa mu mikoreshereze y’arenga miliyari 1.343 Frw.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yagaragaje ko mu makosa yiganje mu isesengura harimo ibijyanye n’imitangire y’amasoko ahashobora kuba icyuho cya ruswa.
Ati “Kutubahiriza amategeko y’imitangire y’amasoko ya Leta byakogombye kugenda bigabanyuka. Ni ho hagaragariramo bya bibazo twagarutseho byo kubaka ibikorwaremezo bidakoreshwa.”
Yakomeje ati “Ikintu kijyanye n’amasoko n’imitangire yayo ni ho hagaragarira ruswa nkatwe dushinzwe kuyirwanya, ni naho hihisha bya bifi binini. Bivuga ko hakagombye gutungwa isitimu no gukaza amategeko y’imitangire y’amasoko no guhana ba bandi batubahirije amategeko kabone nubwo utabona ko hari amafaranga yakiriye.”
Yagaragaje ko hari aho usanga uturere dukoresha ingengo y’imari mu mitungo itabyazwa umusaruro uko bikwiye, nko kubaka amasoko ahategereye abaturage, inganda zishyirwa ahadakwiriye, hoteli zitabyara umusaruro n’ibindi bituma abantu bahombya igihugu.
Yavuze ko nubwo hari ubwo bigaragara ko ibyari biteganyijwe gukorwa byashyizwe mu bikorwa, ariko iyo bikozwe harimo amakosa bigira ingaruka ku mikoreshereze y’imari ya Leta.
Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga n'Ubukoranabushake muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kubana Richard, yagaragaje ko isesengura nk’iryo ryakozwe ribafasha kongera kwisuzuma no kumenya aho gushyira imbaraga.
Yerekanye ko ibijyanye n’imitangire y’amasoko bigiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ahakiri ikibazo naho hakosorwe, inzego za Leta zubahirize amategeko.
Ati “Biriya batugaragarije natwe tuba twisesenguye tukabibona, hari aho usanga haburamo ibyangombwa runaka, inyandiko runaka ariko ni ibintu bisaba gukorana. Uko tugenda tubigaragarizwa tugenda tubinoza kurushaho.”
Muri rusange, TI Rwanda yerekanye ko imikoreshereze ya miliyari 2057.6 Frw ni ukuvuga 99% hagaragayemo amakosa n’intege nke.
Yerekanye kandi ko uturere 21 twubahirije ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku kigero cya 70% kuzamura mu gihe utundi icyenda turi munsi yayo aho nk’Akarere ka Ngoma kabikoze ku kigero cya 47% naho Umujyi wa Kigali ubikora ku kigero cya 51%.











Loading comments...
Tanga igitekerezo