Ni impinduka zikubiye mu itegeko rihindura Itegeko N° 29/2017 rigena ubwizigame bw’igihe kirekire (Ejo Heza) n’imitunganyirize yabwo ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 2 Mata 2026.
Riteganya ko uwizigamiye muri Ejo heza ashobora kubona inyungu ze ku myaka 55 cyangwa mbere yaho mu gihe cy’urupfu, ubumuga, cyangwa indwara ikomeye no mu bindi bihe byihariye.
Ubusanzwe ntabwo byakundaga ko umuntu abasha kubikuza ayo yizigamye muri gahunda ya Ejo heza ikomeje no kwitabirwa n’abatari bake.
Kuva yatangira abarenga miliyoni 4,3 bamaze kwiyandikisha kandi banizigamira agera kuri miliyari 53,7 Frw.
Muri rusange muri Ejo Heza harimo miliyari 79,5 Frw ziri mu mutungo mbumbe w’ikigega, harimo inyungu n’inkunga ya Leta.
Guverinoma y’u Rwanda yerekana ko n’ubwo hari intambwe yatewe, hakiri imbogamizi n’uruhare ruke mu gutanga umusanzu.
Yerekana ko banyamuryango benshi batanga umusanzu rimwe gusa cyangwa bakawutanga mu buryo budahoraho.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari n’Umutungo bya Leta muri MINECOFIN, Godefrey Kabera, yanerekanye ko hari ababona iyo gahunda nk’aho ifunze kugeza ku myaka y’izabukuru gusa bigatuma batayigana.
Ati “Mu gihe ingo nyinshi zihura n’ibibazo bikomeye bikenera amafaranga mu buzima bwa buri munsi abaturage basanga ibisabwa kugira ngo babone kuri aya mafaranga bigoye kubyuzuza.”
Itegeko rishyiraho uburyo bwo korohereza abanyamuryango muri gahunda ya EjoHeza, hasigasirwa inshingano yayo yo kuba gahunda y’ubwiteganyirize.
Hari kandi gukuraho inshingano zo gutanga impamvu zikunze gufatwa nk’izikomeye (nk’uburezi cyangwa icumbi) kugira ngo umunyamuryango abone kuri aya amafaranga mbere y’imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, hazirikanwa ibibazo bitandukanye bitandukanye by’ubukungu ingo zihura na byo buri munsi.
Iri tegeko kandi riteganya ko bidatinze, ubwizigame buzajya buhabwa umunyamuryango akimara kuzuza ibisabwa birimo kuba agize nibura imyaka 55 y’amavuko; urupfu, agize ubumuga cyangwa uburwayi butuma adakomeza kuba umunyamuryango; ari umunyamahanga uvuye burundu ku butaka bw’u Rwanda; cyangwa yihitiyemo kubikuza igice cy’ubwizigame bwe.
Rinateganya kandi ko uburyo bwo gutanga ibiginerwa umunyamuryango, harimo n’ibisabwa, n’uburyo bukoreshwa mu ikoreshwa ry’igice cy’ubwizigame n’ubundi bwoko bw’inyungu, bizagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Imari mu nshingano ze, aho kuba Urwego ngenzuramikorere, bityo bikazoroshya ishyirwa mu bikorwa.
Guverinoma yerekana ko izo mpinduka zizatuma abanyamuryango n’abaturage muri rusange bazarushaho kugirira gahunda ya Ejo Heza icyizere; bazashobora guhangana n’ibibazo byihutirwa by’ubukungu bahura na byo mbere y’imyaka y’izabukuru badateshutse ku ntego yo kuzigamira izabukuru no kuba bizatuma abantu bitabira kuzigama ku buryo buhoraho.
Ku bijyanye n’ubukungu kandi bizongera ubwitabire bw’abaturage muri gahunda zijyanye n’imari; ubwiyongere bw’ubwizigame imbere mu Gihugu, binongere imbaraga muri gahunda z’inyongera z’ubwiteganyirize bw’imibereho myiza.









Loading comments...
Leave a comment