Iki kigega kigaragaza ko ayo amafaranga y’ubwizigame yakiriwe hagati y’itariki 3 Mata na 10 Mata 2026. Ibi byatumye umutungo wose iki kigega gicunze ugera kuri miliyari 93,93 Frw.
RNIT-Iterambere kandi yagaragaje ko muri iki Cyumweru umugabane umwe wari uhagaze 269,55 Frw
Umuntu wizigamye muri RNIT Iterambere Fund, atangira kubona inyungu ku munsi ukurikiyeho, inyungu ikagenda yiyongera umwaka warangira, nyir’ubwizigame agahabwa inyungu ya 11,78%.
Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.
Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu. Ubwizigame buhera ku 2000 Frw.






Loading comments...
Tanga igitekerezo