Ibi bivuze ko nko mu gutunganya amafoto, ukoresha Chatgpt azajya ayiha ifoto akayisaba ko iyitunganya, yo igahita ikoresha Adobe Photoshop ku buryo itanga ifoto yahindutse uko yayisabye.

Adobe Photoshop ni porogaramu y’ikoranabuhanga (software) yamamaye cyane mu gukora amafoto no kuyatunganya.

Gukoresha iyi software byasabaga ko kuba uyifite muri mudasobwa ndetse warafashe n’umwanya wo kuyiga ukamenya uko ikora ku buryo umenya uko batunganya amafoto, uko uyacyesha kurushaho, gukuraho kimwe mu bintu biyigaragaraho, cyangwa ibidakenewe mu ifoto, kongeramo ibara runaka n’ibindi.

Ni isomo abantu bafataga umwanya bakajya kubyiga mu ishuri kugira ngo bamenye ibintu byose iyi software ikora.

Kuva yashyizwe muri Chatgpt, ubu umuntu ntagikeneye kujya kuyiga kuko ubu icyo bizajya bigusaba ni kuvuga icyo ushaka ko gihinduka mu ifoto uhaye Chatgpt.

Ubu uzajya ufata ifoto uyihe chatgpt, ubundi uyibwire ngo wagabanyije urumuri mu ifoto cyangwa ukarwongera? Wankuriyeho kiriya gikarito kiri inyuma y’uyu muntu? N’ibindi nk’ibyo ubundi igusubize ifoto yawe bya bindi byose yabihinduye.

Ibi kandi ni na ko bizajya bigenda ku nyandiko ziri nko muri PDF zakeneraga ko ukoresha Adobe Acrobat kugira ngo ugire icyo uhindura, cyangwa nka amakarita y’akazi, ibyapa, ubutumire n’ibindi byasabaga kuba uzi gukoresha Adobe Express byose ni kubwira chatgpt gusa.

Kugira ngo chatgpt ibikore ni ubuntu ntabwo usaba kuba ufite iyishyuye, cyangwa ngo ube usanzwe ufite software za Adobe muri mudasobwa yawe.

Icyakora nubwo ChatGPT igiye kujya yifashisha Adobe Photoshop mu gukora ibi byose hari aho igarukira cyane cyane nko ku bantu bakora amafoto aremereye, akeneye kuyamaraho igihe kinini uhindura ibintu byinshi, ureba niba mu gatuza hasa no mu maso, agaheri kari hariya ukagakuraho, n’ibindi, hano abakora umwuga wo gufotora barabyumva cyane. Aha ntacyo Chatgpt izagufasha.

Ikindi ubu buryo ntibuzafasha nko gukorera amafoto menshi icya rimwe, nk’uko bigenda iyo uri gukoresha software ya Adobe Photoshop.

Kimwe na Adobe Acrobat ndetse na Express byose hari aho bigarukira, bisaba ko umuntu aba akoresha software yabyo.

Ubu gukora ibintu byoroheje ku mafoto ntabwo bizajya bigusaba ko ujya muri Adobe Photoshop, ahubwo uzajya ubisaba chatgpt ibigukorere