Intego ni uko mu mwaka wa 2032 hazaba hari abantu batuye mu nzu by’igihe kirekire ariko bitari ubuziraherezo, yubatswe hafi y'agace k'Amajyepfo y'Ukwezi bakoresha ingufu zituruka ku mirasire y’Izuba n'ingufu za nucléaire.

Mbere y'uko abantu bagera muri aka gace bagatangira kuhatura, kugeza mu 2029 Nasa izaba ikora ubushakashatsi ku Kwezi yifashishije imashini-muntu [robots].

Mu cyiciro cya mbere, bateganya kohereza ibyogajuru inshuro 25 kugira ngo bagezeyo imizigo ipima toni enye, irimo indenge nto zitagira abapilote, ibyogajuru byo kugwa ku Kwezi [landers], n'ibindi byo kuhatembera [rovers] byubatswe n'ibigo byigenga nka Blue Origin na Astrobotic.

Ibi nibyo bizafasha mu gukusanya amakuru akenewe ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa nk’uko bikwiye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizeye kongera kugeza abahanga mu by'isanzure ku Kwezi mu 2029 kugira ngo ikomeze kuza imbere y’ibindi bihugu mu rugendo rwo gusubiza umuntu ku Kwezi.

U Bushinwa nabwo burimo gukora cyane kuri gahunda yabwo yo mu isanzure, aho buherutse kohereza icyogajuru cyabwo cyitwa Shenzhou-23 kirimo abahanga batatu mu by’isanzure harimo n’umwe uzamarayo umwaka. Bufite intego yo kugeza umuntu ku Kwezi mu 2030.

NASA yatangaje umushinga wa miliyari 20$ wo kubaka ahantu ho gutura ku Kwezi