‘Supermoon’ ibaho igihe Ukwezi kugaragara kuzuye ariko bigahurirana n’uko kuri hafi y’Isi cyane, mu nzira guhoramo yo kuyizenguruka.
Iki gihe Ukwezi kugaragara ari kunini kandi kwaka cyane.
Biteganyijwe ko abatuye mu Rwanda bazabasha kubona uku Kwezi ni kwaka hagati ya Saa 18:15 na Saa 18:30, kugeza kuzimye hagati ya Saa 05:30 na Saa 06:00.
Kuva umwaka wa 2025 watangira ni ubwa gatatu Ukwezi kuzaba kugaragaraye muri iyi shusho.
Biteganyijwe ko ‘Supermoon’ izongera kubaho ku wa 3 Mutarama 2026.
Ni ubwa nyuma ukwezi kugiye kugaragara muri ubu buryo muri uyu mwaka wa 2016, nk’uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babigaragaza.






Loading comments...
Tanga igitekerezo