Ni ikirego yatanze, ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yasabye ko rwamurekura by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi, ariko rubitera utwatsi.
Camarade yasabye ko yarekurwa by'agateganyo mbere y'urubanza mu mizi ruteganyijwe muri Nzeri 2026 kubera ko afite ibibazo by’umugongo yari afite mbere y’uko afungwa.
Yagaragarije Urukiko Rukuru ko atarafungwa yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria bityo gufungwa bitamworohereza kwitabwaho cyane ko atemererwa n’igororero kuba yakoresha ubwishingizi bwe yivuza.
Yerekanye ko hari imbogamizi ahura nazo zishingiye ku gutinda kubona ubuvuzi no kubonana na muganga nubwo igororero rivuga ko riba rigomba kubavuza.
Yavuze kandi ko afite ibibazo by’uburwayi bw’impyiko n’umutima ashobora kuga yaragize nyuma y’uko afunzwe, agasaba gufungurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kwivuza uko bikwiye.
Indi mpamvu yerekanye ni uko ibihumbi 21$ yaregwaga kunyereza yamaze kuyasubiza, akazikurikiranira abo yari yahaye akazi avuga ko ari bo baba baramuriganyije.
Me Gashagaza umwunganira mu mategeko yerekanye ko uwo yunganira agorwa no kwivuza aho afungiwe kuko bitwara igihe kirekire.
Yerekanye ko banenga uburyo Urukiko Rwisumbuye rwaciye urubanza rwerekana ko gereza izakomeza kuvuza Kalisa no kuvuga ko nta kigaragza ko yasabye gukoresha ubwishingizi bwe bwite ngo byangwe.
Ingingo ya 40 y’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, iteganya ko umuntu ufunzwe afite uburenganzira ku buvuzi.
Yerekana ko buri gororero rigira uburyo bwo kuvura n’abakozi bashinzwe kuvura abantu bafunzwe.
Umuntu ufunzwe asuzumwa niba nta ndwara yanduza afite akimara kugezwa mu igororero.
Iyo isuzuma rigaragaje ko ayifite, hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko abigenga.
Iyo umuntu ufunzwe adashoboye kuvurirwa mu ivuriro ry’igororero yoherezwa mu kindi kigo cy’ubuvuzi cya Leta akishyurirwa n’igororero.
Iyo bibaye ngombwa ashobora kwivuriza mu kigo cy’ubuvuzi cyigenga yiyishyurira.
Yajuririye icyo cyemezo cyari cyafashwe n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kumufungura by'agateganyo.
Umushinjacyaha bwemeye ko Kalisa afite uburwayi koko ariko ko Igororero ryagiye rigaragaza ko rimuvuza nk’uko biteganywa n’Itegeko.
Yavuze ko uregwa atafungurwa by'agateganyo kuko gereza imuvuza ahubwo yashyiramo imbaraga kugira ngo imufashe ku buryo byajya bikorwa vuba.
Yasobanuye ko atari ihame ko umuntu urwaye yafungurwa by’agateganyo akajya kwivuriza hanze y'Igororero.
Ku bijyanye n’ibyo gusubiza amafaranga yari yaranyerejwe, Umushinjacyaha yemeye ko Camarade yibwirije akishyura 21387$ ajya kuri konti ya FERWAFA.
Yayishyuye ku wa 17 Werurwe 2026.
Umushinjacyaha ariko yavuze ko nubwo Kalisa yibwirije akishyura ayo mafaranga, bidakuraho uburyozwacyaha cyane ko mu bihano ashobora guhanishwa harimo n’ihazabu yikubye inshuro nyinshi ayo yanyereje.
Ati “Yaribwirije asubiza ibyo yatwaye na byo ni byiza. Ariko ibyo ntibikuraho uburyozwacyaha.”
Urukiko rwabajije icyo Ubushinjacyaha buvuga ku kuba yafungurwa by’agateganyo kubera ko yamaze kwishyura ayo mafaranga, kandi uburemere bw’ingaruka z’icyaha bukaba bwaragabanyutse.
Ubushinjacyaha bwasubije ko Urukiko rwazabisuzuma ariko bwo busanga itaba impamvu ituma afungurwa ry’agateganyo.
Nyuma y’impaka z’impande zombi, iburanisha ryapfundikiwe.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 30 Kamena 2026, Saa Cyenda.






Loading comments...
Leave a comment