Babigarutseho ku wa 18 Mutarama 2025, ubwo bitabiraga amarushanwa y’imbyino gakondo yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi(MoYA), yagenewe amatorero yo muri kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda.
Aya marushanwa yangiriye mu Ntara y'Amajyepfo, muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji ya Huye.
Ganineza Liliane, umubyinnyi mu itorero Indangamuco rya UR-Huye, yavuze ko kubyina imbyino gakondo ari ikintu we na bagenzi be bihebeye kandi bakunda, kandi bishimira ko bibinjiriza n’amafaranga abunganira mu masomo yabo.
Ati "Imbyino gakondo ni akazi kuri twebwe. Nta mpera z’icyumweru ijya ishira tutabonye ikiraka cyo kubyinamo kandi baratwishyura. Ntabwo tujya duhangayika; buruse iza ari inyongera."
Negereyimana Emmanuel Sentore, umutoza w’imbyino gakondo mu Itorero Indangamuco, yashimiye Inteko y’Umuco na MoYA bongeye gushyiraho irushanwa kuko ryongera guha agaciro umuco nyarwanda.
Ati "Kubyina ni umwambaro w’umuco, kandi iyo wamaze kubyumva bikubyarira amafaranga, waba umubyinnyi, waba uvuga amazina y’inka, urishyurwa, bikaba bikubyariye inyungu.”
Unganase Theonestine, utera indirimbo mu Itorero Indangamuco, na we yabwiye IGIHE ko kuba aririmba indirimbo zo mu binyejana byinshi bishize kandi akiri muto bishimangira ko umuco urererekanywa hagati y’ibisekuruza.
Yongeyeho ko ibyo we na bagenzi be bakora atari ibikorwa bisuzuguritse nk’uko bamwe babitekereza.
Ati "Hari abakura imodoka mu kubyina, hari abatunze ingo kubera kuririmba, byose biterwa n’uko umuntu yakoze. Uyu mwuga ni mwiza kandi dushima ko na Leta yongeye kuwuha agaciro."
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Ngabo Brave Olivier, watangije aya marushanwa yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwitabira imbyino gakondo, kuko usibye kuba ari umurage mwiza baba basigasiye, birimo n'akazi katunga ugakora.
Ati "Ntabwo tubyina gusa kubera ko ari ukuryoherwa, ahubwo dukwiye no gutera intambwe yo kuvuga ngo ibi dukora tubikunze ese na byo biradutunze? Nagira ngo mbabwire mwebwe ababyinnyi, intore, abaririmbyi, abakaraza beza, kubikora neza byagutunga, ariko byanatuma userukira igihugu wanasigasira umuco, kuko imbyino gakondo ni zimwe mu bigize umuco wacu, kandi urubyiruko ntirugomba gutandukana n’umuco.”
Ni mu gihe hashize iminsi mike Umudiho w’Intore Nyarwanda ushyizwe mu murage w’Isi na UNESCO, ibishimangira ko urubyiruko cyane cyane urwize rugomba gukomeza ibikorwa bigamije gusigasira umuco.
Muri iri rushanwa ryatangirijwe muri UR-Huye, ryitabiriwe n’amatorero abiri ari yo Indangamuco ryo muri UR-Huye ndetse n’Itorero Inkeshabirori ryo muri Hanika Polytechnic rya Hanika mu Karere ka Nyanza. Buri torero ryahembwe miliyoni 1 Frw, akazanahagarira iyi Ntara y’Amajyepfo mu rwego rw’igihugu.
Nyuma y’Amajyepfo, aya marushanwa azakomereza no mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali, aho irizaba irya mbere rizahembwa miliyoni 5Frw.













Loading comments...
Leave a comment