Mu Kinyarwanda iyo umuntu yakoze ibintu bitari byiza, bidashimishije abantu cyangwa biteye isoni, abandi baravuga bati “Ibyo yakoze si iby'i Rwanda”. N’iyo urebye rero ahanini mu b’ubu wa mugani wa wa muhanzi navuze, usanga hari imico myinshi bakiriye, yamaze kuba gikwira, nyamara imwe n’imwe yarahoze ari kirazira mu Rwanda. Hari byinshi bivomwa ahandi, ariko irya mukuru ryabireba, riti “Ibi si iby’i Rwanda.”

Mpereye aho rero ngira ngo ngane kuri ya mvugo Abanyarwanda bakoresha iyo babonye ibintu bidasanzwe cyangwa bihabanye n’ibyabagaho mbere, baravuga bati “Uwapfuye yarihuse!” Bashaka kwerekana ko ibintu bisa n'ibisigaye byaradogereye kuruta uko byahoze.

Si mbivuga mbikabiriza, ariko na none ubanza koko uwapfuye yarihuse!

Uwapfuye yarihuse atabonye aho umusore ajya kurongora, akishima aho atishyikira ngo akunde yemeze urungano, cyangwa yirarire kwa Sebukwe, akagera aho atira ababyeyi, akaba atakwikoza abamwibarutse, ngo ni abanyacyaro bamusebya, cyangwa bamubihiriza amafoto, nk'aho ubukwe ari ibirori byo kumurika imideri.

Mu miryango na ho byarayoboeranye, nta we ukimenya aho akomoka, nta we umenya benewabo, abakobwa ntibakimenya ba nyirasenge basigaye bisenga, ku mugani wa wa mugani. Ubu se uretse Imana ireberera abayo idahumbya, ubu ntibishya bishyira ku mahano, niba nta we ukimenya ibisekuru, imiryango itagihura ngo isabane, imenyane, abana bamenye benewabo, nk’ubu nibahurira muri za ‘house party’ zateye, umwana akihugikana mushiki we wo kwa Sewabo cyangwa kwa Nyinawabo atabizi, ubwo ntirizaba ricitse umurizo?

Uwapfuye yarihuse atabonye uko ababyeyi basigaye bihunza inshingano, bapfa kubyara, ubundi bakanagira imbuga nkoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ngo zirere, na zo zigakusanya imico ya mva he na njya he, umwana agakura nta burere afite, benshi bakishora mu biyobyabwenge, ababyeyi bakazisama basandaye, bagashaka kujya kugorora igiti cyaramaze kuba inganzamarumbo.

Uwapfuye yarihuse atabonye uko abato b’ubu batacyubaha abakuru. Ubundi Kera buri mubyeyi wese wacagaho yangana So cyangwa nyoko, ukamwubaha mu cyubahiro akwiye, waba uri mu ikosa akagucyaha nk’uwe, mu birori cyangwa mu rugendo uk’amuhagurukira niba wicaye ahagaze, cyane ko na Bibiliya yabivuze iti “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka..”

Ariko ubu byaricuritse, hafi yo kudogera…uzagende nko muri ziriya modoka rusange bita “Shira umuteto”, uzasanga abana bakiri abajyambere bicaye bageretse akaguru ku kandi, nyamara nukebuka hirya ubona umusaza n’akabando ahagaze, umukecuru yarambije hasi ngo ahine akagongo, wababaza, bati “Namutanze, kandi twishyuye angana, ngomba kwicara.”

Koko uwapfuye yarihuse atabonye abiyita abakozi b’Imana b’ubu, bamwe basigaye babijyamo ari “agatwiko” ku mugani w’ab’ubu, abandi bakabijyamo bakurikiye indamu za bwangu, ni uko si ugutuburira “intama” kakahava, bamwe bava ku ruhimbi bakaruhukira kuri kontwari.

Hari umwe mu bakora umwuga w’uburaya uherutse kunyerurira ati “Mperutse kwakira umukiriya, ubwo tuvanye kubyina, icupa na ryo yarihamije pe. Ni uko aba arambwiye ati burya njye ndi n’umukozi w’Imana, ndi Pasiteri, anyereka na ‘channel’ icaho ibyigisho bye, mu gihe ntunguwe, arambwira ati biriya ni akazi wana, ni uko dukora icyari kitujyanye, ndataha.” Ngayo nguko.

Bamwe bitwa abapasiteri kumanywa, nijoro bakaba abasinzi

Si ayanjye gusa!

Umunyamakuru Utuje Eric, umaze imyaka irenga 18 akora ibiganiro bigamije gusigasira umuco, yabwiye IGIHE ko hari ibintu bimwe na bimwe bigenda byaduka cyane mu rubyiruko, bitahozeho, ndetse bitandukanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ariko usanga byarafashwe nk’ibisanzwe.

Yavuze ko muri ibyo byeze bitari iby’i Rwanda, harimo ibyo kubana k’umukobwa n’umuhungu, bakamara igihe runaka babana mu buryo umuntu yakwita “ubwa magendu”, batabana nk’umugabo n’umugore bizwi, ariko na none basogongera byose ku bigenewe umugabo n’umugore, bakavuga ko babanje gusuzuma.

Yagize ati “Hari ukubwira ngo ngomba kubanza kumenya niba ari muzima, hariho abahungu bakubwira ngo ngomba kubanza kumenya niba umukobwa nzanye azabyara, basigaye bakoresha imvugo ngo ‘kubashaka ari babiri’, ni ukuvuga ngo uzanye umugeni ariko atahanye n’umwana cyangwa aje atwite.”

“Hari ibi ng’ibi by’ubutinganyi, ubu na byo birimo birakura cyane, kandi ni umuco w’ico, ni bibi cyane…uretse kuba mu muco w’Abanyarwanda ari bibi bibujijwe, … birimo birarenga kuba mvamahanga, hari kuza n’amategeko asa n’abishyigikira cyane, cyane mvamahanga.”

Yagarutse no ku bibazo byo mu muryango, uburyo ababyeyi basigaye barera abana bajeyi, avuga ko na byo, atari iby’i Rwanda, ati “Ikindi navuga ni uburyo bw’imirerere y’abana b’iki gihe, ubwisanzure bw’abana, hari n’ikirenga ubwisanzure bw’umwana, bigahinduka kurera bajeyi, simbitindaho kuko abantu benshi ntibabyumva kimwe, ariko nkanjye nemera ko akanyafu ari ngombwa, igitsure ari ngombwa, wenda hari undi utabyumva kimwe nanjye ariko njye ni aho mpamagaze.”

Utuje yavuze ko abantu mu muryango babaye ba nyamwigendaho, buri wese asigaye ashaka kumenya ibye, ku buryo n’ushatse gusabana na bose no kuwuhuza, afatwa nk’ikibazo na bose.

Yakomeje avuga ko igikomeye kuruta ibindi, ari uko urubyiruko rudaha agaciro, umuco, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ugasanga ruvuga ko ari iby’aba kera, byataye igihe, ibituma rushobora kuyoba muri byinshi.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio/TV1, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri iyo radiyo, yagaragaje impungenge, avuga ko hatagize igikorwa ngo urubyiruko rutozwe indangagaciro, sosiyete nyarwanda yazisanga aharindimuka.

Yaragize ati “Nihatagira igikorwa, 80% y’abakobwa b’Abanyarwanda, mu myaka 10 bazaba ari indaya, nta kandi kazi bakora. Hatagize igikorwa uyu munsi mbere na mbere, mu kubabwira kwiha agaciro n’ibindi bitandukanye, ibi ni ibigaragara ko tugomba gushyira imbaraga mu kongera kureba ibyo tuvuga.”

“Uyu munsi twiyumvisha ko ubwiza bushobora kukuzanira ibyo kurya ku meza, nta bwo bishoboka, ubwiza bushobora kukugaburira mu gihe gito ariko ugapfa burundu mu gihe kirekire, tubwire abana bacu, tubwire abakobwa bacu ko kuba uri mwiza ariko mu mutwe harimo ubusa nta bwo bihagije… kuba ufite ubwiza nta ndangagaciro, nta bwenge, nta budaheranwa, nta gukotana muri wowe, ubwiza bwawe buzakubera umuvumo…Ndashaka twongere twigisha abana bacu ko mbere na mbere mu mutwe ari ho hakomeye.”

KNC asanga hatagize igikorwa ngo urubyiruko rutozwe indangagaciro, sosiyete nyarwanda yazisanga aharindimuka

Hakorwa iki?

Utuje yavuze ko ari ibisanzwe ko umuco ukura, hakaba ibishya biwuzamo, ibyiza bigafatwa bikagenderwaho, bigahinduka nk’umuco mushyashya winjiye mu wari usanzwe, gusa avuga ko hari n’ibibi birehareha kuwinjiramo, ari yo mpamvu inzego zishinzwe kuwusigasira ziba zikwiye kuba maso zikabirwanya.

Yavuze ko akenshi kuba usanga urubyiruko rutikoza ibyo kumenya indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, biteye impungenge.

Ati “Ni impungenge zikomeye, kuko agahugu katagira umuco karacika, ariko uburyo bwonyine, bwo gusigasira umuco, ni inzego z’umuco zigomba gukomeza ubukangurambaga, mu nzego zose kandi bakajyana n’igihe tugezemo…niba ubu ubukangurambaga bubera ku bitangazamakuru gakondo, hakwiye no gushakwa uburyo ubwo bukangurambaga bwagera no na ha handi urubyiruko rwisanga, ku mbuga nkoranyambaga..”

“Buriya nta bwo kunyuza abantu mu itorero bihagije, cyane ko abanyuramo ari bake cyane ugereranyije n’abakeneye guhabwa izo nyigisho, bagomba gukoresha ibitangazamakuru, bagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga, ubukangurambaga mu mashuri, muri za kaminuza”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa ibyiza by’umuco nyarwanda, izo ndangagaciro na kirazira…”kugira ngo ibyo bindi mvamahanga bitaza kumira bunguri umuco w’iwacu.”

Bamwe basigaye birengagiza ababibarutse bakavuga ko babishya amafoto y'umunsi w'ubukwe

Amafoto: AI