MINAGRI yabonye abayobozi bashya, Dr. Usta Kayitesi asimbura Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.