Ni tombola yabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, aho yasize amakipe yose azakina igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, amenye amatsinda azaba arimo.
Perezida Kagame ari i Washington aho yari yitabiriye umuhango w'isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC, yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, biyobowe na Perezida Trump.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje, binyujije ku rubuga rwa X, ko muri ibi birori bya tombola y'Igikombe cy'Isi cya 2026, Perezida Kagame "yahahuriye n'abandi bayobozi ku rwego rw'Isi batandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa."
Byakomeje biti "U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira imikino ya FIFA Series 2026, gahunda yo ku rwego rw'Isi ihuriza hamwe amakipe y'ibihugu mu bagabo no mu bagore, kugira ngo bakine imikino y'amarushanwa mu buryo butandukanye n'ubwo basanzwe bakiniramo mu mouzamashyirahamwe zabo zisanzwe."
Uretse u Rwanda, ibindi bizakira iri rushanwa ni Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan. Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore kizaba kiri kuba bwa mbere izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.
Mu minsi ishize, Perezida wa FIFA Infantino yavuze ko ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo guha agaciro amakipe yose, akaba yakwerekana ibyo ashoboye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “FIFA igiye gufungura amarembo ku bakinnyi, abafana n’abatoza bashoboye binyuze muri iyi mikino yo ku rwego rw’Isi, ifite igisobanuro gikomeye. Ubu hazatangizwa n’icyiciro cy’abagore aho bizerekana ko bose bakwiriye gufatwa kimwe n’abagabo.”
“Guhuriza hamwe ibihugu binyuze mu irushanwa, FIFA iba ishaka gukomeza umukino mu buryo bw’impande zose kandi muri buri cyiciro, bityo ba bandi bari hasi na bo bakazamuka bakagera hejuru.”
Iyi mikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo n’abagore yo ku migabane itandukanye, ni imwe muri gahunda za FIFA za 2023-2027, zikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi. Iteganyijwe hagati ya Werurwe na Mata 2026.
Iyi mikino iba mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu ihuza amakipe adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abona amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.









Loading comments...
Tanga igitekerezo