Iryo tangazo kandi ryavuze ko asimburwa na Dr. Usta Kayitesi wari usanzwe ari Umusenateri, mu gihe we yahise asimburwa na Dr. Charles Murigande muri Sena.

Nyuma y'iri tangazo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yashimiye Gen (Rtd) Kabarebe bari bamaze igihe bakorana muri iyi Mnisiteri, dore ko yari yarashyizwe muri uwo mwanya ku wa 27 Nzeri 2023, avuye muri Perezidansi ya Repubulika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yari asanzwe azi Gen (Rtd) Kabarebe nk'umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, ariko ko hari ibindi byiza byinshi yamumenyeho mu gihe bari bamaze bakorana.

Yagize ati "Nari nzi Gen James Kabarebe nk'uwarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, umuyobozi w'ingabo udasanzwe, umutaramyi bitijanwa, ndetse n'icyitegererezo ku rubyiruko. Icyo ntari nzi ni uko ari n'umugabo wicisha bugufi, umudiplomate utangaje (Ushimwa na bagenzi bose bo muri EAC), umuyobozi ushishikarira kugera ku musaruro (Byoroheraga kubona igisubizo cyihuse kuri buri kibazo), ndetse n'umuyobozi ugwa neza wita ku mibereho myiza y'abakozi. Umugisha kuri iki gihugu."

Minisitiri Nduhungirehe yarangije ubutumwa bwe amwifuriza amahirwe masa mu mirimo mishya yahamagariwe.

Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.

Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze imyato Gen (Rtd) James Kabarebe bakoranaga muri Minaffet akaba yahinduriwe imirimo