Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ubwo Dr, Kayitesi n'abandi bayobozi baherutse guhabwa inshingano bari bavuye kuzirahirira imbere y'Umukuru w'Igihugu mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.
Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yahinduriwe inshingano agirwa Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika. Ni mu gihe Dr. Kayitesi yagiye muri izo nshingano avuye ku kuba Umusenateri, umwanya yasimbuweho na Dr. Muligande Charles.
Uretse Umunyamabanga wa Leta mushya n'uwo yasimbuye bahererekanyije ububasha, Muri Minaffet kandi Umunyamabanga Uhoraho uherutse gushyirwa mu nshingano, Fidelis Mironko, na we yahererekanyije ububasha n'uwo yasimbuye kuri uwo mwanya, Mukeka Clementine.
Ni ibikorwa byayobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.
Ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya, barimo Dr. Kayitesi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yabasabye gushyira imbaraga mu kuzuza inshingano barahiriye, bakareka guteta, kuko ibibazo by’umwihariko igihugu gifite, bisaba ko abantu bakora mu buryo budasanzwe.
Dr. Usta Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINAFFET, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere.
Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.
Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.
Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.
Ni mu gihe Gen (Rtd) James Kabarebe yasimbuye asanzwe ari inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.
Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.
Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.









Loading comments...
Tanga igitekerezo