Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Dr. Kayitesi Usta, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Uwituze Solange, wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Muligande Charles, wagizwe Umusenateri.

Mu bandi barahiriye kwinjira mu nshingano kandi, harimo abagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ari bo Dr. Didace Nshimiyimana na Dr. Jules Marius Ntete.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo buri gihe iyo hakirwa indahiro z’abayobozi bashya hari ibisubirwamo, birimo kubibutsa gusohoza neza inshingano baba barahiriye, kubisubiramo ari ukwibutsa ko inshingano bafitiye igihugu zikomeye.

Yagize ati "Mu nshingano tuba dufite, uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi. Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu, bitewe n’uko ibihugu byabo biteye n’icyo bifite, harimo n’abateta…nk’igihugu cyacu, bitewe n’aho tuva, aho tujya, ibibazo by’umwihariko igihugu cyacu gifite, bishaka ko dukora ndetse bidasanzwe, tugakoresha ubushobozi bwose tuba dufite, ubumenyi, ubwenge, ariko byose bikajyana n’ubushake."

Yongeyeho ko ibibazo byo ari byinshi, “bimwe birakemuka, ibindi bikavuka, ibibazo bihoraho, ndetse bitewe natwe aho tuva, aho tugeze n’aho dushaka kujya, bidushakaho imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi."

Yabaye nk’utera urwenya ahereye ku izina rya Dr. Ntete, abwira aba bayobozi bagiye mu nshingano ko bakwiye kwirinda guteta mu gihe bari mu nshingano barahiriye.

Aba bacamanza barahiye uyu munsi, bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2028, mu gihe Abanyamabanga ba Leta na Senateri Dr. Muligande bashyizweho ku wa 1 Ukuboza.

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yasimbuye Dr. Ndabamenye, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho n’ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.

Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y’Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd ndetse akaba ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd. Ari mu nama y’Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS).

Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Dr. Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.

Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Ni mu gihe Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.

Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiriye kwinjira mu nshingano, gushyira imbaraga mu kuzuza inshingano barahiriye
Perezida Kagame yavuze ko igihugu cy'u Rwanda gifite ibibazo byihariye, bityo ko kubikemura bisaba imbaraga zidasanzwe
Dr. Charles Murigande yarahiriye kuba Umusenateri
Dr. Kayitesi Usta yarahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Dr. Jules Marius Ntete yarahiriye kuba umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire
Dr. Didace Nshimiyimana ubwo yarahiriraga kuba Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire
Dr. Uwituze Solange yarahiriye kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi
Umuhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bashya wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Ubwo abacamanza bashya barahiye, bashyiraga umukono ku ndahiro bari bamaze kurahira
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze Solange, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa RAB
Dr. Muligande Charles yabaye Umusenateri avuye mu kiruhuko cy'izabukuru
Dr. Kayitesi Usta wari usanzwe ari Umusenateri, yabaye Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Abayobozi bashya barahiye kuri uyu wa Kane, bafatanye ifoto y'urwibutso n'Abayobozi Bakuru b'igihugu
Dr. Usta Kayitesi, Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame nyuma y'umuhango w'irahira
Dr. Kayitesi Usta n'umuryango we bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame nyuma y'umuhango w'irahira
Dr. Muligande Charles warahiriye kujya muri Sena, yafatanye ifoto na Perezida Kagame nyuma yo kurahirira izo nshingano
Senateri Muligande n'umuryango we bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Dr. Uwituze n'umuryango we bafatanye ifoto y'urwibutso n'Umukuru w'Igihugu
Dr. Nshimiyimana Didace na Perezida Kagame nyuma y'umuhango w'irahira
Dr. Didace Nshimiyimana n'umuryango we bafatanye ifoto na Perezida Kagame
Dr. Jules Marius Ntete yarahiriye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire
Dr. Jules Marius Ntete n'umuryango we bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame