Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024.

Umwe mu bitabiriye uyu muhango wahaye IGIHE amakuru ni Bad Rama, yagize ati “Ni ibirori by’icyamamare byitabiriwe n’ibyamamare. Gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024”.

Mu bitabiriye ubu bukwe harimo Itsinda rya Charly & Nina, Cedru utunganya amashusho, Lionel ukina Basketball, Bad Rama, Ernesto Ugeziwe n'abandi.

Charly & Nina, Bad Rama, Ernesto, Cedru, Lionel ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusezerana wa Aurore Mutesi Kayibanda na Jacques Gatera wabereye muri Leta ya Arizona
Nyuma yo gusezerana, biyemeje gukorera indi mihango mu Rwanda
Miss Aurore Kayibanda yasezeranye mu mategeko
Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012
Aurore Kayibanda na Jacques Gatera basezeranye mu mategeko