Ku bagore benshi, gukura mu myaka ntibivuze gutakaza ubushake bwo kugirana ubusabane bwimbitse n’abo bakundana. Ahubwo kuri bamwe, cyane cyane abari mu myaka ya 30 na 40, ni cyo gihe batangira kwiyumva neza, bakagirira icyizere imibiri yabo, kandi bakamenya neza icyo bifuza mu rukundo no mu mubano.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bari hagati y’imyaka 27 na 45 bagira ubushake bw’imibonano buri hejuru ugereranyije n’abato cyangwa ababaruta. Ibi bisobanuye ko abagore benshi bo mu myaka ya 30 na 40 bashobora kuba ari bwo barushaho kumenya imibiri yabo no kugaragaza ibyo bifuza.

Ku rundi ruhande, ikibazo cyo kudafata umurego kigenda cyiyongera uko abagabo bakura. Ubushakashatsi buzwi nka Massachusetts Male Aging Study bwagaragaje ko 52% by’abagabo bari hagati y’imyaka 40 na 70 bafite urwego runaka rw’icyo kibazo.

Nubwo bimeze bityo, abagabo bageze muri iki gihe, ngo baba batangiye kugira ibibazo by’umubiri, ku buryo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bugabanuka kubera indwara za hato na hato.

Ngo ibi ku mugore, bishobora kumutera kwibaza niba agikunzwe, niba agikurura uwo bakundana, cyangwa niba hari ikindi kibazo kiri inyuma. Ku mugabo, bishobora kumutera ipfunwe, guhangayika no gutinya gutsindwa ku ngingo y’ingenzi.

Ikibazo cyo kudafata umurego ku bagabo si buri gihe kiba gishingiye ku kubura urukundo cyangwa gukururwa. Abaganga bavuga ko gishobora guterwa n’indwara nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, diabete, indwara z’umutima, umuhangayiko, n'imikorere mibi y’amaraso.

Ashley Edwards washinze MindRight Health, ikigo gitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko iyo icyifuzo cy’imibonano n’ubushobozi bw’umubiri bidahuye, abakundana bashobora gutangira kumva batakiri kumwe, batumvikana cyangwa bavangiwe mu marangamutima.

Atanga inama ko abahuye n’icyo kibazo bagomba kuganira mu bwubahane, kwirinda gushinjanya, gushaka ubufasha kwa muganga no gushyira imbere ukuri mbere y’uko guceceka bisenya umubano.

Abagabo n’abagore uko bakura mu myaka, ubushake bwabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bugabanyuka