Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025. Lauren Sánchez yaserutse yambaye ikanzu ya Dolce & Gabbana. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko bwatwaye miliyoni 50–56 $ [arenga miliyari 80 Frw], hatarimo ibirori byakozwe aba bombi ubwo basezeranaga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umwambaro w’ubukwe wari wakomowe ku wo Sophia Loren yari yambaye mu 1958 muri filime “Houseboat” ubwo yashyingirwaga Cary Grant, nk’uko Sánchez yabibwiye Vogue.
Ati “Byavuye ku bitekerezo byo gushaka ikanzu yoroshye, igezweho kandi ishashagirana, ndetse nashakaga ikanzu izibutsa abantu ibihe runaka n’aho ndi ubu. Ndi undi muntu ugereranyije n’uko nari ndi imyaka itanu ishize.’”
Yakomeje agira ati “Nashakishije amafoto y’abageni bo mu myaka ya za 1950. Nashakaga gusubiza amaso inyuma, maze mbona Sophia Loren n’intoki ze ziteranyije nk’uri gusenga, yambaye ikanzu y’ipamba ifunze kugera ku ijosi, mpita mvuga nti, ‘Iyi ni yo kanzu’.”
Lauren Sánchez yanditse kuri Instagram ko ‘itariki ya 27 Kamena 2025’ ari iy’amateka akurikizaho utumenyetso tw’umutima, nyuma yo guhindura izina rye kuri urwo rubuga, akiyita Lauren Sánchez Bezos ibirori byo gushyingirwa bikirangira.
Umugabo we Jeff Bezos yari yambaye ikote ry’umukara rya Tuxedo na ryo ryakozwe n’iyi Sosiyete y’imideli yo mu Butaliyani, mu birori by’ubukwe byabereye ku kirwa cya San Giorgio Maggiore.
Bombi bari bamaze icyumweru cyose bishimira ubukwe bwabo, bakaba barageze i Venice ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.
Mu gihe mu Mujyi wa Venice hari imyigaragambyo, Page Six, yatangaje ko uyu mucuruzi ukomeye hamwe na Sánchez batanze inkunga ku miryango itandukanye yita ku baturage b’aho, ibi bikaba biri mu byari bigize imyiteguro y’ubukwe bwabo. Byongeye, ibikoresho hafi ya byose by’ubukwe babikuye ku bacuruzi bo muri Venice.
Abari bari imbere mu myiteguro y’ubukwe babwiye Page Six ko Anna Wintour wamamaye nk’umwanditsi mukuru wa Vogue, yagize uruhare mu gutoranya imyambaro y’umugeni, n’ubwo atari buzitabiriye ibi birori by’ubukwe byari byahuruje ibyamamare.
Gusa, nk’uko byatangajwe mbere, ibi birori by’ubukwe byose bizatangazwa mu kinyamakuru Vogue mu minsi iri imbere.
Urutonde rw’abatumiwe rurimo ibyamamare bikomeye nka Ivanka Trump, Kris Jenner, Kim Kardashian, Eva Longoria, Leonardo DiCaprio, Oprah Winfrey, Orlando Bloom, Sydney Sweeney n’abandi benshi.
Bezos yasabye Sánchez ko bazarushinga mu 2023, nyuma y’imyaka itanu bari mu rukundo, amuha impeta y’isezerano bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 2,5 $ [Miliyali zirenga 3,5 Rfw].
Jeff Bezos afite imyaka 61 mu gihe Lauren Sánchez afite imyaka 55. Jeff Bezos asanzwe afite abana bane ariko ukunze kugaragara mu itangazamakuru ni umukuru witwa Preston Bezos w’imyaka 25. Aba bana bose yababyaranye na MacKenzie Scott.
Lauren Sánchez we afite abana batatu barimo Nikko Gonzalez w’imyaka 24 yabyaranye na Tony Gonzalez, Ella Whitesell w’imyaka 17 na Evan Whitesell w’imyaak 19 yabyaranye na Patrick Whitesell.




































Loading comments...
Tanga igitekerezo