Ni bwo twabonye bwa mbere Kate Bashabe aterana imitoma n’umusore, ndetse benshi batungurwa no kubona Mutesi Jolly agaragaza umubano udasanzwe n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi.
Izi nkuru zavugishije benshi karahava ndetse zishyushya imyidagaduro kugeza n’uyu munsi, ku buryo abantu badasiba kuzivuga.
Kwa Yago byagurumanye nk’amashara…
Muri Kamena uyu mwaka Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, bari baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukana, buri umwe agatangira ubuzima bwe.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.”
Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”.
Uyu musore yanditse ubu butumwa nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko we n’umukunzi we batandukanye.
Ababivugaga bashingiraga ku kuba nta n’umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga n’amafoto bari bahuriyeho bari barayasibye.
Ibi byabaye nyuma y’aho uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yari aherutse gutangaza ko we n’uyu mukobwa tariki 5 Gicurasi 2025, bibarutse umwana w’umuhungu.
Muri Werurwe 2025 Yago Pon Dat yari yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu Teta, bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”
Batandukana Teta yasize Yago muri Uganda, ahitamo gutahana n’umwana we mu Rwanda.
Kimenyi na Muyango barangije umwaka abantu batazi ibyabo
Ibya Kimenyi Yves wamamaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda na Miss Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, birangiye nta kanunu kabyo.
Aba bombi kuva umwaka watangira byatangiye guhwihwiswa ko batandukanye ariko bose babyamaganira kure.
Gusa muri Werurwe 2025, Kimenyi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko batatandukanye nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zicicikana.
Muri Kamena ibintu byaje guhindura isura ubwo hadukaga amakuru avuga ko DJ Brianne yatwaye Muyango, akamwibagiza Kimenyi burundu kubera umubano bari bafitanye ndetse banakorana umunsi ku wundi.
Mu majwi yagiye hanze humvikanyemo Kimenyi avuga ko ‘umugore we atamwumva, ahubwo DJ Brianne ariwe amuturisha’.
Uretse ibyo kandi, hadutse izindi nkuru zavugaga ko Kimenyi yigaruriwe n’umutima wa Keza Terisky, uyu mugore gusa nawe yabyamaganiye kure avuga ko ari ibihuha.
Umwaka urangiye, ibya Kimenyi na Muyango aribo ubwabo babizi.
Kimenyi na Muyango barushinze muri Mutarama 2024, bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Mutesi Jolly na Lugumi umwaka urangiye nta kanunu!
Uwavuga inkuru z’urukundo zakangaranyije imbuga nkoranyambaga akibagirwa iza Miss Jolly Mutesi ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yambitswe mu 2016 n’umuherwe Lugumi Saidi wo muri Tanzania, yaba adakurikirana neza imyidagaduro mu Rwanda.
Mu ntangiro za Mutarama 2025, nibwo Jolly na Lugumi batangiye kuvugwa mu rukundo, gusa Mutesi Jolly yabyamaganiye kure.
Icyo gihe mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, Mutesi Jolly yagaragaje ko ibyari bikomeje kuvugwa by’urukundo rwe n’uyu muherwe ari ibihuha.
Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya.”
“Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”
Yakomeje agaragaza ko yakwifuza kugira umukunzi w’umuherwe utuma abantu bavuga.
Ubu butumwa yabwanditse nyuma y’aho tariki 10 Mutarama 2025 ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania ndetse binavugwa ko acuruza imbunda.
Byari nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi baca amarenga y’urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko yari yinjiriwe n’aba-hackers, nta mubano udasanzwe bafitanye.
Muri Gashyantare 2025 na bwo mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, uyu mukobwa yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita ‘umuvandimwe we’ amwifuriza isabukuru nziza yari yizihije mu ntangiriro za Gashyantare 2025, akanamwita ‘umugabo wa Mutesi’.
Icyagiye cyenyegeza izi nkuru ni ukuntu Lugumi yitwaraga ku mbuga nkoranyambaga.
Nko muri Nyakanga yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga yivuga nka muramu w’umwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram wo mu Rwanda.
Mu butumwa uyu mugabo yasubije uwari wanyuze ahatangirwa ibitekerezo ku ifoto ya Lugumi, amubwira ko Abanyarwanda atari bo bazabona bamubonye ari mu Rwanda. Lugumi mu gusubiza yahise agira ati “Muzambona vuba mu Cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza.”
Kugeza ubu ibya Mutesi Jolly na Lugumi nabyo birangiye nta kanunu kabyo, kuko uyu mugabo yavuze ko agomba gukorera urugendo mu Rwanda ariko umwaka ugiye kurangira atahakandagiye no ku mbuga nkoranyambaga akaba adaheruka gukomoza kuri uyu mukobwa.
Kate Bashabe yakangaranyije imbuga agaragaza umubano udasanzwe n’umuhungu wa Perezida Ramaphosa
Ku wa 16 Nyakanga nibwo umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Tumelo Ramaphosa, yatunguranye agaragaza amarangamutima adasanzwe kuri Kate Bashabe’, bituma bamwe bakeka ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa wabiciye mu myidagaduro mu Rwanda.
Ubu butumwa uyu musore yabushyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagereranyije uyu mukobwa na ‘byose bye’.
Mu magambo y’Icyongereza yashyize kuri uru rubuga aherekejwe n’ifoto ya Kate Bashabe yambaye umushanana, yagize ati “My Universe’’.
Ibintu byongeye gufata indi ntera ubwo Kate Bashabe yananirwaga kwiyumanganya, agashimangira uburyo umutima we wihebeye Tumelo Ramaphosa.
Ku wa 20 Nyakanga 2025, yashyize amafoto ye kuri Instagram,Tumelo ari hafi aho arekereje, nta byo gutinzamo ahita ajya muri ’comment’ ahatangirwa ibitekerezo, adaciye ku ruhande avuga akari ku mutima we ati "Rukundo rwanjye" ashyiraho n’akamenyetso k’umutima.
Bashabe akibitera ijisho, kwihangana byaranze asubiza ubwo butuma, ashyiraho akamenyetso k’umutima. Uyu mwaka ugiye kurangira aba bombi badaheruka kugaragarizanya amarangamutima.















Loading comments...
Tanga igitekerezo